Abanyabyaha uko bakora kose ntibazarusha imbaraga ababirwanya–Min.Busingye

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta, Johnston Busingye yavuze ko inzego zitandukanye zahagurukiye kurwanya abakora ibyaha ku buryo uko abanyabyaha babikora kose batazarusha imbaraga abashinzwe kubirwanya barimo n’abanyamakuru.

Minisitiri w’ubutabera kaba n’intumwa nkuru ya leta, Johnston Busingye.

Minisitiri Busingye yabitangarije mu biganiro bya buri gihembwe bihuza Polisi, abafatanyabikorwa bayo n’abanyamakuru byiswe ‘Police-Media interaction session’ byabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Mi ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi biganiro by’umwihariko abanyamakuru, yabasabye gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha hatitawe ku buryo bikorwamo kose kuko na bo ari abafatanyabikorwa muri uru rugamba.

Yagize ati: “Uko duteraniye aha turi benshi kandi ikidushishikaje ni ukurwanya ibyaha. Ntabwo ntekereza ko wasanga icyumba nk’iki giteraniyemo abajura magana abiri; uhasanga umwe, babiri…ariko ntiwababona bashyize hamwe.

Uyu muminisitiri avuga ko kuba abarwanya ibyaha ari benshi ugereranyije n’ababikora, ari icyizere gikomeye ko bazakomeza guhashywa mu buryo bugaragara.

Ati: “Umuntu ukora ibyaha, nubwo yakoresha ingufu zingana zite! Ntabwo azigera arusha ingufu ababirwanya. Ntibishoboka! Kuko ababirwanya urebye muri iki cyumba turenga magana abiri.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abarwanya ibyaha ari benshi cyane mu nzego zitandukanye nko mu nsengero n’abandi.

Ati: “Iyo ugiye mu nsengero usanga bahari benshi, mu nama zisanzwe, Ku kazi naho usasnga bahari benshi ariko uzambwire igiterane cy’abajura!ntabwo rero bazaturusha ubwinshi, ubushake, ubushobozi bwo guhashya ibyaha kuko iyi kamera yawe, ikaramu yawe, mikoro yawe ni yo ntwaro ikomeye yo kurwanya ibyaha.”

Uyu muyobozi avuga ko umuntu wese afite inshingano zo kurwanya ibyaha kuko n’amategeko abimusaba, ariko nanone abanyarwanda bakwiye kwigira ku mateka yabo bakarwanya ibyaha cyane kuko bidashyizwemo imbaraga byakirukana n’iterambere igihugu kimaze kugeraho kuko igikomeye ubu ari ukurinda no gusigasira ibimaze kugerwaho.

Ibi biganiro byahurije hamwe abanyamakuru bagera kuri 200 baturutse ku bitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda, inzego za Polisi na RIB, Never again Rwanda, komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, RURA n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), ku ntego igira iti : “Dukomeze urugendo rw’ubufatanye binyuze mu bunyamwuga.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *