Abantu biyitiriraga IBUKA bafashwe barimo kwiba kuri Nyirangarama

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 24 Gicurasi 2018, abantu babiri bakoranaga n’abandi bataramenyekana umubare, bafatiwe kuri Entreprise Urwibutso ahazwi nko kwa Nyirangarama mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru, bamaze gupakira ibintu bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga 5.100.000, ibi bakaba bakurikiranyweho gushaka kubyiba babeshya ko ari abakozi b’Umuryango IBUKA urengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Related image

Umwe mu bakozi ba Entreprise Urwibutso ahazwi nko kuri Nyirangarama, yavuze ko mu minsi ishize ari bwo abo bantu babiri bagiye kuri Nyirangarama bavuga ko ari abakozi ba IBUKA ndetse banambaye ibibaranga (badges) bigaragaza ko bakorera IBUKA, bakabwira umucungamutungo ko bakeneye ibintu bitandukanye birimo Agashya (Juice) ndetse n’Akandi (amazi) byose bihwanye n’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari eshanu.

Sina Gerard uyobora Entreprise Urwibutso, yahamije iby’aya makuru . Yatangaje ko abo bantu babiri bari babeshye ko hari igikorwa kijyanye no kwibuka bazakorera i Burasirazuba, bakanageza kuri Nyirangarama impapuro mpimbano zihamya ko babahaye isoko ryo kuzabaha ibyo bikoresho bazakenera.

Akomeza avuga ko ubuyobozi bwa Entreprise Urwibutso bwagize amakenga kuri uyu wa Kane ubwo abo bantu bahageraga bafite imodoka bagapakira ibyo byose bari bagaragaje ko IBUKA izishyura, maze bitabaza Polisi ihita ita muri yombi abo uko ari babiri ubu bakaba bafungiwe i Rulindo mu gihe hagishakishwa abandi bavuganaga bahamya ko ari abayobozi ba IBUKA.

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *