ABantu biyahura cyane mu gihe cy’ubushyuhe muri USA na Mexique- Ubushakashatsi

Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe, bwatangajwe ku wa Mbere tariki ya 23 Nyakanga 2018, bwakozwe ku ihindagurika ry’ikirere, bugaragaza ko uko ubushyuhe bwiyongera ari nako umubare w’abiyahura wiyongera.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byatangajwe ku kinyamakuru Time,  bugaragaza ko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Mexique, bagirwaho ingaruka n’ihindagurika ry’ikirere.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko iyo ubushyuye busanzwe bwiyongeraho degré Celsius imwe, umubare w’abiyahura na wo ukiyongeraho 0,7% muri USA, na 2,1% muri Mexique.

Abashakashatsi bagaragaza ko iyo ubushyuhe bukomeje kwiyongera ku rugero rukabije hari abantu 9000 baziyahura muri USA na 40.000 muri Mexique mu myaka itatu iri imbere.

Bigwi Janvier/ Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *