Abantu 10 bakunze kugaragara mu buzima bw’ abanyarwanda bwa buri munsi

Nk’ ikinyamakuru gisanzwe gikora inkuru ku byamamare uru rutonde  rukozwe na Celebzmagazine.com  mu rwego rwo kwekerekana bamwe mu bayobozi bakuru b’ igihugu, ibyamamare muri muzika, ruhago, inkinamico,imideli n’ ahandi bakunze kugarukwaho mu itangazamakuru  ndetse no ku mbuga nkoranyambaga .

Aba bantu bakunze na none kugaragara mu buzima bw’ abanyarwanda bwa buri munsi.

  1. Perezida Paul Kagame: Ni Perezida wa Repubulika y’ U Rwanda akaba ni Umugaba Mukuru w’ Ikirenga w’ Ingabo akunze kugaragara mu itangazamakuru akemura ibibazo by’ abaturage iyo abasuye hirya no hino m’ uduce tugize igihugu.

2.Anastase Shyaka: Ni Minisitiri Ufite ubutegetsi bw’ igihugu mu nshingano ze akaba agaragara cyane mu gukemura ibibazo biri mu miyoborere byaba mu nzego zibanze cyangwa se no mu zindi nzego nkuru z’ igihugu.

3. Jeannette Kagame: Ni umugore wa Perezida wa Repubulika yagiye agira uruhare rukomeye mu guteza imbere umwana w’ umukobwa ndetse n’ umugore mui rusange. azwiho na none gufasha abantu babana na gakoko ka SIDA mu kubona imiti bitagoranye. Si ibyo gusa, kukoJeannette Kagame agira uruhare rukomeye mu kwimakaza umuco nyarwanda n’ indangagaciro zawo akoresheje intwaro z’ ubumwe n’ ubwiyunge ariko anatanga ibiganiro bigamije kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside ariko anakorera abacitse ku icumu ubuvugizi mu rwego rw’ igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Uhereye ibumoso, Perezida P Kagame, J Kagame, Prof. Shyaka. L Mushikiwabo

4.CP .Jean Bosco Kabera:  Uyu ni umuvugizi wa polisi y’ igihugu akunze kumvikana ndetse anagaragara atangaza umurongo mugari polisi yifuza gukoresha mu rwego rwo kunoza imikoranire ifitanye n’ abanyarwanda ariko anashimangira ku cyakorwa kugira ngo urwego avuganira rurusheho kugera ku ntego zarwo zishingiye ahanini mu kugeza abatuye igihugu ku mutekano urambye.

 

5.Shaddy Boo: Ni umunyamideri wamamaye kubera kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga cyane cyane instagram na twitter,akaba umushabitsi ugaragara mu bikorwa bitandukanya cyane cyane ibyo gufasha mu bihe bidasanzwe.

 

6.Gratien Niyitegeka: wamamaye nka papa Sava/sebu muri filime y’uruhererekane izwi nka papa sava,uretse kuba yarize uburezi uno mugabo nako umusore afite impano zitandukanye za mugize icyamamare harimo gutera urwenya,gukina ikinamico,amafilime,kuvugira inka,kuyobora ibitaramo n’ibindi ibi byose akaba ari bituma agaragara kuri runo rutonde rw’abantu bakunze kugaragara cyane kandi bakunzwe n’abatari bacye.

7.Bruce Melody:ubusanzwe amazina ye ni Itahiwacu Bruce akaba ari umuhanzi w’indirimbo,wagaragaje impano ye akiri muto,ikindi kandi ari mubahanzi bamaze igihe kinini mu muziki kandi igikundiro cye kigakomeza gukurura benshi.akaba yaregukanye ibihembo bitandukanye nk’umuhanzi mwiza mu Rwanda hari nka PGSS,Salax award n’ibindi,akaba yaraciye agahigo ubwo yabaga umuhanzi wa mbere mu Rwanda wabashije gushinga Television izwi nka Isibo TV.

8.Yannick Bizimana:uyu ni umukinnyi wa Ruhago wagaragaje impano idasanzwe mu guconga umupira byatumye yifuzwa n’amakipe atandukanye mu gihugu ndetse akomeje kujya muri iyo njyana nziza afite dushobora kuzamubona mu makipe y’ibwotamasimbi.uyu mukinnyi impamvu aje kuri runo rutonde nuko ari muri barutahizamu b’Abanyarwanda bakomeye kandi bakiri bato,ubwo yari mu ikipe ya Muhanga akaba yaragoye amakipe akomeye bituma Rayon Sports imwibikaho,kubera ubuhanga budasanzwe uyu mukinnyi yagaragaje byatumye ikipe y’ubukombe mu gutwara ibikombe ya APR FC yifuza uno mukinnyi  ariko bikaba bitarasobanuka neza.

9.Dr Sabin Nsanzimana:uyu akaba ari umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubuzima RBC,akaba yaramamaye cyane muri bino bihe bya covid19 bitewe n’ubuhanga yagaragaje mu gusobanura neza uko indwara z’ibyorezo zandura,uyu mugabo ugira ubushishozi buhagije cyane iyo aganira n’itangazamakuru kuko adashobora gupfa gukora ikosa mu mivugire ye yizeza abantu ibitangaza bitariho yaba ari ku muti cg urukingo rw’indwara.ibi rero hamwe n’ibindi byatumye abatari bacye bamushimira ubwo buhanga.

10.Dr Muyombo Thomas: uyu mugabo akaba yaramamaye ku izina ry’ubuhanzi nka Tom Close,uretse kuba yaraminuje mu buvuzi afite n’impano zitandukanye  dore ko ari umuhanzi ukomeye ariko kugeza magingo aya ni umuyobozi w’ ikigo y’ igihugu gishinzwe amaraso mu Mujyi wa Kigali.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *