Abandi basore bavuzwe mu rukundo na Clarisse Karasira byagizwe ibanga

Intangiriro z’umwaka wa 2021 bihaye ibyishimo Umuhanzikazi, Clarisse Karasira wamaze kwambikwa impeta y’urukundo,gusa hari abandi basore b’ibyamamare mu Rwanda bavuzwe mu rukundo byagizwe ibanga.

Ndabyemeye n’imvugo yabaye iya benshi  yakomowe kuri Clarissa nyuma yo kwambikwa impeta yo kuzabera umugore na Ifashabayo Sylvain Dejoie umugabo yarutishije  benshi mu batuye isi.

Clarisse Karasira yakunze kugira ibanga amakuru y’urukundo rwe kugeza ubwo yambitswe impeta, n’igihe yatangazaga ko yemereye uyu musore wamusabye ko barushinga nabwo ntiyigeze amugaragaza.

Nk’uko tudasiba kubagezaho amakuru y’ibyamamare n’urubyiruko ruhanga udushya,Celebs Magazine twakwibutsa ko Clarisse Karasira yavuzwe mu rukundo n’abasore banyuranye b’ibyamamare hano mu Rwanda ariko yirinda kugira icyo abitangazaho.

Why Isango Star's Kabengera ditched the preppie look | The New Times | RwandaClaude Kabengera

Aha twavuga nk’uwitwa Claude Kabengera umunyamakuru wabigize umwuga ndetse wanayoboye  Igitangazamakuru mu Rwanda.

Nyuma ye nanone yavuzwe mu rukundo n’umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zihimbaza Imana Israel Mbonyi, icyo gihe itohoza ryakozwe na Celebz Magazine ryaganiriye na bamwe mu bakobwa bakoranaga na Clararisse kuri Flash FM baduhamirije ko Clararise akundana na Isreal akaba amukunda ariko atarerura ngo abimubwire Israel, bashingiraga ku kuba  iyo yumvaga indirimbo za Mbonyi ngo yahitaga asesa urumeza,kumvikana kenshi asubira mu ndirimbo ze,gukunda gukurikirana imbuga nkoranyamabaga za Israel Mbonyi by’akarusho ngo yakundaga guhoza mu biganiro bye izina Israel Mbonyi.

Gospel Singer Israel Mbonyi Steals the Show at Iwacu Muzika Festival - News | Mdundo.comIsrael Mbonyi

Gusa ijoro rya Taliki 9/1/2012 Clararise  yakuyeho urujijo yahamirije abamwibeshyaho bose ko afite uwo yihebeye ndetse yabarutishije, Slyvain wamwambitse impeta.

Uyu musore ukunze kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko hari hashize igihe kinini abwiye Nyina ko mu 2021 “Nzashaka umugore w’igikundiro, uzi guhatana, w’umunyamuhwe n’igikundiro,”

Ifashabayo Sylvain Dejoie uri mu rukundo na Clarisse yize mu gihugu cya Ghana no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri iki gihe ni Umuyobozi wa Kompanyi y’umuziki ya Clarisse Karasira.

Uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko muri iki gihe ni umukozi wa Banki ya Kigali (BK). Aho yagiye yiga mu bihugu bitandukanye yagiye aba mu bayobozi ba Diaspora z’Abanyarwanda.

Ntiyerura neza igihe cyo gushinga urugo rwe na Dejoie. Gusa avuga ko indirimbo ye ‘Iwacu’ yasohoye ku wa 03 Nyakanga 2020, ari iyo yahimbiye umukunzi we Dejoie.

Muri muzika, Clarisse Karasira yavuze ko mu minsi iri imbere atangira gukora kuri Album ye ya kabiri, ndetse ko agendeye ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 azasubukura igitaramo cye cyo kumurika Album ye ya mbere yise ‘Inganzo y’Umutima’.

Uwavuga ko  Ifashabayo Sylvain Dejoie yahisemo neza ntiyaba abenshye kuko Clarisse abamuzi bamutangira ubuhamya ko Atari umukobwa usamara,wiyubaha,umunyempuhwe utinya Imana by’akarusho utarigeze agendera mu by’abagabo.

Turakurarikira gukomeza gukurikirana Celebs Rwanda urusheho kuryoherwa na video ziryoshye.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *