Abana Zari yabyaranye na Diamond yabise Inkende

Umuherwekazi Zari Hassan ubwo yifurizaga uwahoze ari umugabo we, Diamond Platnumz isabukuru nziza, yakoresheje imvugo itashimwe na benshi, aho yise abana be Inkende.

Umunsi Zari zizihizaga isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 38 y’amavuko, Diamond yayimwifurije mu cyubahiro kidasanzwe ndetse anamwifuriza gukomeza kuba umubyeyi mwiza w’abana be babiri.

Ku wa 23 Nzeri 2018, ubwo Zari yari yujuje imyaka 38, Diamond yagize ati “Isabukuru nziza cyane mubyeyi w’abana banjye nkunda cyane, warakoze kuba narakugiriyeho umugisha ukambyarira abana babiri beza cyane kandi urakoze no gukomeza kubarera neza,…”.

Diamond ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 29, ku wa 2 Ukwakira 2018, aho kumwishyura amagambo meza yamwifurije, Zari yamututse.

Zari ati “Isabukuru nziza nyiri inkende zanjye”. Aya magambo yayashyize munsi y’ifoto iriho abana babiri yabyaranye na Diamond.

Abana Zari yabyaranye na Diamond, nibo yise Inkende

Muri Gashyantare uyu mwaka, nibwo Zari yatangaje ko yatandukanye na Diamond, bari bamaze kubyarana abana babiri, biyongera kuri batatu yabyaranye na Ivan Ssemwaga wapfuye umwaka ushize.

Munezero Janvier/ Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *