Abana banjye bahuje se ,njye sindi indaya nkora Business – Shaddy Boo

Mbabazi Shadia [Shaddy Boo], umwe mu bagore bazwi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitaramo mu Rwanda,yahakanye ko atari indaya byose abikora ari Business gushaka amafaranga.

Image result for Shaddy BooUko imyaka ihita indi igataha niko Shaddy Boo arushaho kumenyekana agashyirwa ku rutonde rw’ibyamamare mu karere by’umwihariko mu Rwanda.

Image result for abana ba Shaddy Boo

Kuba abenshi batazi imirimo akora uretse guhora agaragara asa neza n’imyambarire ireshya abamureba kuri Istagram,bituma hari abamushinja gukora umwuga w’uburaya. Mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, Shaddy Boo yahakanye ko atari indaya.Ati” Jye sindi indaya, nkora Business nziza kandi inyungukira,abana banjye bose bahuje se.” 

Yakomeje avuga ko abamwitiranya ari abatamuzi ngo gukoresha imbuga nkoranyambaga biramutunze kuko ayifashisha mu kwamamaza ibikorwa bitandukanye ndetse umukeneye wese ahera kuri 500.000 Frws.  Asaba urubyiruko kutarangara ahubwo bakamenya gukoresha imbuga nkoranyambaga bazibyaza inyungu.

Shaddy Boo yahoze ari umugore wa Producer Meddy Saleh babyaranye abana 2, asigaye akurikiwe mu buryo budasanzwe ndetse afatwa nk’icyamamare mu itangazamakuru kubera umurindi afite ku mbuga nkoranyambaga.

Image result for Shaddy Boo

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




One thought on “Abana banjye bahuje se ,njye sindi indaya nkora Business – Shaddy Boo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *