Abakobwa barantereta nkabima umwanya-Padiri Uwimana Jean François

Umuraperi  Uwimana Jean François usanzwe ari na Padiri mu Rwanda, yahishuye uburyo hari abakobwa bamutereta ariko akabima umwanya.

Ati: “Birumvikana abakobwa b’abafana banjye ntibabura, baranshotora ariko bitewe n’uko hari ibyo nahisemo ntibyakunda. Hari benshi bantereta ariko nkirinda kubaha umwanya cyane kuko hari indi nzira natangiye.”Ni ikiganiro yagiranye na Inyarwanda TV.

Padiri Uwimana kandi yatangaje ko hari n’izindi mpano zitandukanye afite nko gukina umupira w’amaguru no gusoma ibitabo zimufasha kutarangara ngo agwe mu bishuko.

Image result for Umuraperi  Uwimana Jean François

Yemeza ko gufatanya ubuhanzi n’ubupadiri ntangaruka bimugiraho kuko bitanyuranyije n’amahame y’akazi  ahubwo bamufashije gukabya inzozi ze.

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *