Abakobwa bahatana muri Miss Rwanda 2019 bibukijwe uruhare rw’umuco n’ururimi mu iterambere

Kuwa 15 Mutarama 2019,Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco mu Nteko y’Ururimi n’Umuco, Dr.Nzabonimpa yaganirije abakobwa bahatanira kuba Miss Rwanda 2019, ikiganiro yabahaye cyibanze ku ruhare rw’ururimi n’umuco mu itembere ry’Igihugu.

Dr.Nzabonimpa yagize ati “Maze kuganira n’abakobwa ibijyanye n’uruhare rw’umuco n’Ururimi mu iterambere. Uburyo umuco ufite kuba wabafasha, uburyo ururimi rufite kuba rwabafasha mu iterambere.”  

Yakomeje avuga ko bamubajije ibibazo bijyanye n’indangagaciro, uburyo bakwitwara ari mu Rwanda ndetse no mu mahanga.Yabasabye ko bakwiye kuba abanyarwandakazi babereye u Rwanda barangwa n’indangagaciro bifitemo icyizere n’ubwenge.

Banaboneyeho kwigishwa imbyino z’umuco Nyarwanda bazerekana ku munsi wa nyuma w’irushanwa, ku ya 26 Mutarama 2019, ahazamenyekana umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Miss Uwicyeza Pamella uhabwa amahirwe yo kwegukana ikamba  2019 yagaragaje inyota yo kurushaho kumenya byinshi ku muco nyarwanda ababazwa nuko igihe bageneye iki kiganiro ari kigufi.

Miss Pamella yatunguye bagenzi be kuko asanzwe azi kumyina kinyarwanda

Ururimi n’umuco ni ingenzi ku bakobwa bahatanira ikamba rya Miss buri mwaka,ni nyuma yuko abenshi basimburana uko imyaka ihita muri iri rushanwa bigaragara ko ntabumenyi buhagije ku muco bikabambura amahirwe yo kwegukana ibihembo mu marushanwa mpuzamahanga.

Miss Pamella na bagenzi be barimbanyije imyitozo ngororamubiri

 

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *