Abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze  barushanya bate kwinjiza amafaranga?

Twifuje kumenya amafaranga binjiza muri uyu mwuga wabo wo gukina umupira w’amaguru. Bamwe batubwiye amafaranga bahembwa abanda bahitamo kubigira ibanga tubaza inshuti zabo n’ababafasha mu kubona amasezerano.

Myugariro w’ikipe ya FC Pyunik mu gihugu cya Armenia Salomon Nirisarike ni we uyoboye abandi mu guhembwa amafaranga menshi, akaba akubye inshuro 2 umukinnyi wa 2 umuri hafi, nyuma yo kongera amasezerano mu kwezi kwa 12 mu ikipe ye ya FC Pyunik.

Uru rutonde ntabwo rurimo agahimbazamusyi babona iyo batsinze umukino cyangwa banganyije, kuko ugiye kubibara usanga harimo ababona $5000 gutsinda umukino, hakaza n’ababona $3000 batsinze umukino 1 gusa bitewe n’aho bakina.

Djihad Bizimana ukina muri Beveren mu Bubiligi kujya mu kibuga gusa, batsinda, banganya cyangwa batsindwa ahita abona $1000. Uko ubonye Djihad yinjiye mu kibuga Beveren iri gukina, ahita akorera $1000, mu gihe nko kunganya umukino ku ikipe ya Emirates FC ikinamo Hakizimana Muhadjili bimuhesha $1000 iyo yari mu kibuga cyangwa ku ntebe y’abasimbura.

 

Aya mafaranga bakura ku duhimbazamu usyi tw’umukino, abayakorera mu cyiciro cya mbere mu gihe cy’ukwezi hano mu Rwanda babarirwa kmitwe y’intoki mu bakinnyi.

Umukinnyi uhembwa menshi mu bakina mu Rwanda ahabwa Miliyoni n’igice.

Dore abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze binjiza amafaranga menshi:

12. Biramahire Abeddy (Buildon FC/Zambia) & Patrick Sibomana (Yanga Africans/Tanzania)

 

 

Aba bakinnyi 2 bahoze bakinira ikipe ya Mukura VS mu majyepfo y’u Rwanda, bahembwa amadorali 2000 y’amanyamerika ku kwezi. Patrick Sibomana akina mu ikipe ya Yanga Africans aho amaze gutsinda ibitego 4 mu mikino 12, mu gihe Abeddy Biramahire w’imyaka 20 ukina muri Zambia mu ikipe ya Buildcon amaze gutsinda ibitego 3 mu mikino 17 mu ikipe ye nshya ya Buildcon yerekejemo uyu mwaka.

11. Niyonzima Haruna (Yanga Africans/Tanzania)

 

Ni Kapiteni w’ikipe y’Amavubi akaba aherutse kuva mu ikipe ya AS Kigali aho yahembwaga Frw 800 000 asubira muri Tanzania mu ikipe ya Yanga yahozemo, akaba ahabwa $2500 muri iyi kipe.

Kapiteni w’Amavubi yavuye muri Tanzania ari mu bakinnyi ba mbere bahembwa menshi, aho mu ikipe ya Simba SC yahembwaga $3500.

10. Faustin Usengimana (Buildcon FC/ ZAMBIA)

 

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi uherutse kurushinga n’umukunzi we w’igihe kirekire, Daniella Usengimana. Ari mu bakinnyi bahembwa nawe amafaranga menshi cyane kuko abona akabakaba miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.

Usengimana Faustin uri gukina umwaka we wa 2 mu gihugu cya Zambia abona $3000 buri kwezi mu ikipe ye, inabishyurira amazu yo kubamo, ikanatanga agahimbazamusyi k’amadorali 200 ku mukino batsinze.

9. Muhire Kevin (Misr El Makhassa/Egypt)

 

Umukinnyi wo hagati uri mu bato beza u Rwanda rufite kuri ubu, akaba akina mu Misiri mu ikipe ya Misr El Makhassa itozwa n’umunya Misiri Mido.

Uyu musore ushobora guhindura ikipe muri uku kwezi kwa mbere, abona $5000 ku kwezi muri iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere mu Misiri, akaba afite imyaka 21 y’amavuko.

8. Ali Niyonzima (Al-Bashair/Oman)

 

Umukinnyi mwiza wo hagati w’ikipe y’igihugu Amavubi wahoze mu ikipe ya APR FC yasinye amasezerano y’amezi 6 mu gihugu cya Oman, ahabwa amadorali 50 000 muri iki gihe cyose, harimo nayo iyi kipe yamuhaye asinya, akaba ahembwa $5000 buri kwezi kuva mu kwezi kwa 9.

7. Emery Bayisenge (Saif SC/Bangladesh)

 

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi ugira ishyaka rikomeye cyane, akaba ari umukinnyi ukina ku mugabane w’Aziya mu gihugu cya Bangladesh.

Bayisenge w’imyaka 25 wabaye kapiteni w’ikipe y’abatarengeje imyaka 17 yakinnye igikombe cy’isi mu myaka 9 ishize, kuri ubu akina muri Saif Sporting Club, aho yasinye amasezerano y’imyaka 3 muri 2019, akaba ahembwa amadorali 6000 muri iyi kipe.

6. Meddie Kagere (Simba SC/Tanzania)

 

Rutahizamu w’ikipe ya Simba SC udahagarika gutsinda muri shampiyona kuva yasesekara mu gihugu cya Mwalimu Julius Nyerere, ari mu bakinnyi beza muri aka karere k’Africa y’iburasirazuba unahabwa agatubutse.

Meddie Kagere wifujwe n’amakipe menshi nyuma yo kwitwara neza muri Champions League iheruka, bikarangira yongereye amasezerano muri Simba SC, abona amadorali y’amanyamerika 7000 buri kwezi muri Tanzania.

Ayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri iki gihugu, aho amaze gutsinda ibitego 10 muri shampiyona y’uyu mwaka.

5. Rwatubyaye Abdul (Colorado Rapids/USA)

 

Umunyarwanda wa mbere wakinnye muri Major League Soccer muri Amerika, akaba mu mwaka wa mbere nyuma yo kugurwa na Kansas City FC ntabone umwanywa yaragurishijwe muri Colorado Rapids yamutanze muri Switchbacks mu cyiciro cya 2.

Rwatubyaye yerekeje muri Amerika avuye mu ikipe ya Rayon Sports umwaka ushize wa 2019.

Uyu musore wamaze kugaruka mu ikipe ya mbere ikina MLS, ahembwa amadorali 10 000 buri kwezi muri Amerika.

4. Muhadjili Hakizimana (Emirates FC/U.A.E)

 

Umukinnyi mwiza mu Rwanda muri shampiyona 2 ziheruka wahoze mu ikipe ya APR FC kugeza mu mpeshyi ya 2019, ubwo ikipe yo muri U.A.E ya Emirates FC mu cyiciro cya 2 yamutangagaho akayabo ikamujyana muri iki gihugu.

Muhadjili Hakizimana ahembwa amadorali 10 000 buri kwezi, akaba anabona $1000 byibura ku mukino banganyije.

3. Djihad Bizimana (Waasland Beveren/Belgium)

 

Umukinnyi mwiza wo hagati w’ikipe ya Beveren mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, akaba amaze hafi imyaka 2 muri iyi kipe.

Bizimana Djihad w’imyaka 23 y’amavuko, ahembwa amadorali 12 000 akaba anabona $1000 ku mukino wose yakandagiye mu kibuga aha mu Bubiligi.

2. Tuyisenge Jacques (Petro Atletico/Angola)

 

Rutahizamu w’imyaka 28 w’ikipe ya Petro Atletico mu cyiciro cya mbere muri Angola, akaba yaratanzweho $200 000 ubwo yerekezaga i Luanda avuye i Nairobi muri Kenya aho yari amaze imyaka 3.

Tuyisenge Jacques wasigaranye $120 000 ubwo yari amaze kugurwa n’iyi kipe ya mbere muri Angola kuri ubu, akorera amadorali 13 000 by’amanyamerika buri kwezi, akanishyurirwa inzu y’amadorali $3000 muri imwe mu mujyi wambere uhenze cyane muri Africa.

1. Salomon Nirisarike (FC Pyunik/Armenia)

 

Umukinnyi Salomon Nirisarike w’imyaka 26 y’amavuko, ni we munyarwanda wa mbere ukorera amafaranga menshi mu bakina umupira w’amaguru.

Uyu musore werekeje muri Armenia nyuma y’imyaka 7 akina mu Bubiligi, ahembwa amayero 7000 buri cyumweru muri shampiyona yo muri iki gihugu, akaba angana n’amadorali 30 000 buri kwezi.

FC Pyunik ni ikipe y’umugabo wa mbere ukize muri Armenia akaba akorera ibikorwa bye by’ubucuruzi mu gihugu cy’Uburusiya.

Mukunzi Yannick ukina mu cyiciro cya 3 muri Sweden mu impie ya Sandvikens ntabwo twabashije kumenya amafaranga ahembwa.

Umunya Argentina Lionel Messi ukinira ikipe ya FC Barcelona ubwo yongeraga amasezerano mu ikipe ya FC Barcelona muri 2017 yabaye umukinnyi wa mbere ku isi ukorera amafaranga menshi, aho yahawe $647 000 mu cyumweru 1 aca kuri Ronaldo. Kuri ubu ni we mukinnyi wa mbere ku isi uhembwa amafaranga menshi.

Bivuga ko Lionel Messi akorera miliyoni 33.6 z’amadorali y’amanyamerika ku mwaka, angana na $647 000 ku cyumweru, agakorera $9,.285 ku munsi naho mu isaha 1 akabona $3,845, bikangana n’amadorali 161 mu masegonda 60.

 

S/Fun Club




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *