Abakinnyi ba Basket bateje agatotsi hagati y’Ubushinwa na Amerika.Menya byinshi

Abakinnyi batatu ba Basket bo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika(USA) bafashwe biba mu iduka ryo mu Bushinwa, Ni mu gihe bagiye kwitegura irushanwa rihuza ama Kaminuza yose yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika , aho Bahagarariye “University of California, Los Angeles”.

Abo bakinnyi ba “University of California, Los Angeles” (UCLA), bafashwe biba mu iduka Louis Vuitton, nkuko ikinyamakuru ESPN kibitangaza .

Abo nibo bakinnyi batatu bakurikiranweho ubujura

Ikipe ya UCLA iri mu Bushinwa, mu rwego rwo kwitegura amarushanwa y’amakaminuza yo muri Amerika , aho bafitanye umukino n’ikipe ya Georgia Tech.

Ibi bibaye nyuma y’imisi mike Perezida wa Leta z’unze ubumwe z’Amerika Donald Trump amaze agiriye mu Bushinwa . Abo bakinnyi bafatiwe mu mugi wa Hangzhou ni Cody Riley, LiAngelo Ball na Jalen Hill, nkuko amakuru akomeza abivuga.

Amakuru dukesha ESPN avuga ko aba bakinnyi nyuma yo gukora iryo bara , bahise berekezwa mu gihome maze , bakaza kurekurwa ny’uma yaho ishuri bigamo ritanze amafaranga angana nibyo bari batwaye.

Umuvugizi wa University of Calfornia Los Angeles Shana Wilson ,aganira n’itangazamakuru yagize ati”Twabonye amakuru avuga ko abanyeshuri bacu bafatiwe mu Bushinwa, gusa twahise tuvugana n’ubuyobozi bw’umugi wa Hangzhou bahita babarekura “.

Nyuma yo kurekurwa bahise bafata indege basubira muri Leta Zunze ubumwe z’Amarika, aho bagiye gukorwaho iperereza ngo barebe niba ntababyihishe inyuma mu kugira ngo basebye isura y’igihugu mu mahanga.

Source/ESPN NEWS
Ildephonse Dusabimana-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *