Abakinnyi ba Barcelone na Getafe Fc bakoze igikorwa cyo kwifatanya n’abazize Corona virus

Abakinnyi b’ikipe z’umupira w’amaguru mu gihugu cya Espanye Fc Barcelone na Getafe Fcbahagaranye n’abana bambaye imipira yanditseho ngo “stronger together”ugenekereje mu Kinyarwanda “turakomeye cyane turi hamwe”nkigikorwa cy’ubumwe no gufata mumugongo abari kugirwaho ingaruka n’icyorezo cya Corona Virus.

Byaabereye kuri stade y’ikipe ya Barcelone Csmp Noumbere y’umukino wahuje aya makipe.Ikigo gishinzwe ubuzima mu gihugu cy’ubushinwa cyatangaje ko abandi bantu 143 bahitanywe n’icyi cyorezo byatumye umubare w’abamaze guhitanwa nacyo uzamuka ukarenga 1500

Ubu kandi hakaba hamaze kumenyekana umuntu wa mbere wahitanywa n’iki cyorezo hanzey’umugabane wa Asia akaba yaguye I Pari mu gihugu cy’ubufaransa nyuma y’imfu ebyiri zavuzwe muri Philipine n’ubuyapani.

ikigo cy’ubushinwa gishinzwe ubuzima gikomeza kivuga ko abapfa biganje cyane mu ntara ya Hubei mumujyi wa Wuhan binavugwa ko ariho iki cyorezo cyatangiriye.

Kugeza ubu umubare w’abamaze gupfa bahitanywe n’iki cyorezo umaze kugera ku 1,523 naho abamaze kwemezwa ko bamaze kucyandura bo bageze 66,492 iyi akaba ari imibare ikomeza kuzamuka uko bwije n’uko bucyeye.

Bana natwe tugususurutse umenye

by Eugene




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *