Abajura bibye inkoko za Miss Umutoniwase Anastasie bidindiza umushinga we.

Umutoniwase Anastasie wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2018, asanzwe afite umushinga w’ubworozi bw’inkoko. Uyu mwari yahishuye ukuntu abajura bibye inkoko yarafite bikadindiza umushinga we, ariko akaba ari gushaka ukuntu yakongera kuwuzahura.

Miss Anastasie yibwe inkoko ariko arashaka kongera kuzahura umushinga we.

Uyu mukobwa wamenyekanye cyane kubera amafoto yamugaragazaga ari kuri moto, ubwo yari agiye kujya mu mwiherero (boot camp) muri Miss Rwanda, yashoje  iri rushanwa ageze ku nkoko 20.

Aganira na IGIHE yavuze ko umushinga we waciwe intege n’abajura bazikozemo umusiri muri Gicurasi, aho bamusigiye inkoko eshatu gusa ku buryo yabaye nk’aho awuhagaritse.

Yagize ati “Ubworozi bw’inkoko ndabukomeje n’ubwo nari narabaye mbuhagaritseho gato, nagize ibyago baranyiba, barazibye basiga eshatu mba ari zo nkomeza korora ubu zariyongereye zigeze kuri zirindwi. Ubu ziratera imwe niyo irarira.”

Yakomeje avuga ko afite intego yo kuba umworozi w’inkoko uomeye, aho avuga ko muri Werurwe 2019 azagura izindi nkoko mu rwego rwo kwagura umushinga we.

Umutoniwase usanzwe ari Miss Populality 2018, mu Kwakira yatorewe kuba Miss Earth Rwanda 2018, bimuhesha amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Miss Earth ryabereye muri Philippines.Ni irushanwa yitabiriye abandi bamaze icyumweru batangiye, ntabwo yabashije kuza mu myanya ya mbere.

Akomoza kuri manda ye iri kurangira, yavuze ko yamugendekeye neza kuko yagiye abona amahirwe amufasha gushyira mu bikorwa umushinga we.

Yagize ati “Byamfashije gukora imwe mu mishinga yanjye ijyanye no kwizigamira, kandi byamfashije kugira ngo nitabire ririya rushanwa rya Miss Earth ngira ngo hari icyo byanyongerereyeho kugira ngo mbashe kuryitabira.”

Kugeza ubu yashinze itsinda ryo kwizigamira ahuriyemo n’urundi rubyiruko 10 rutuye mu mudugudu wa Ruhina mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, aho bageze ku bwizigame bw’amafaranga ibihumbi 100Frw, bakaba bateganya kongera umubare w’abanyamuryango.

Kuwa 26 Mutarama 2019 nibwo azatanga ikamba rya Miss Popularity yari amaranye umwaka kuko hazaba habonetse umusimbura.

Aha Miss Anastasie yari muri Miss Earth muri Philipines.

Imwe mu ntego za Miss Earth ni ukurengera ibidukikije.

Umutoniwase Anastasie ahabwa ikamba na Uwase Hirwa Honorine wabaye Miss Popularity muri 2017.

Iyi ni imwe mu mafoto yatumye Umutoniwase Anastasie amenyekana cyane. Aha yari agiye kwitabira umwiherero wa Miss Rwanda atega moto.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *