Abahanzi bize muzika mu ishuri ryo ku Nyundo bakomeje kugaragaza impano idasanzwe

Amakuru atugeraho kandi agaragarira abakurikiranira hafi muzika nyarwanda yemeza ko bamwe mu rubyiruko rwize muzika muj ishuri ryo ku Nyundo bakomeje kwitwara neza bitewe n’ impano, ubumenyi ndetse n’ ubuhanga bifitiye.

Uru rutonde mugiye kugezwaho na Celebzmagazine.com rukozwe rushingiye ku bintu bitandukanye ariko byiganjemo umwihariko w’ ibihangano by’ abahanzi baciye mu ishuri ryo ku Nyundo kuko mu myaka ishyize abahanzi byagiye bigaragara ko abahanzi benshi bakora bakurikije impano ariko badafite ubuhanga muri muzika.

1.Kivumbi King: Uyu ni umwe mu bahanzi bakora injyana ya  Dancehall, yatangiye muzika akiri muto ku ikubitiro yatangiye yibanda cyane ku mivugo bitewe ni yo nganzo byahise bimorohera gutangaira guhanga indirimbo ze

2.Juda muzik:  Azwi mu nyana ya R&B cyane cyane mu ndirimbo yise  “ Burundu “.

3.Mike Kayihura: Akomeje kwesa umuhigo mu njyana ya R&B ubwo yakoraga indirimbo “Sabrina” gusa na none yagiye yumvikana aririmba mu rurimi rw’ icyongereza.

4.Bill Ruzima: Afite ubuhanga buhanitse kuko ashobora gukoresha ijwi rye anacurangisha ibikoresho bya kijyambere ariko acuranga injyana gakondo.

5.Igor Mabano: Mu ndirimbo ze” Dear Mashuka”, ” Can we go back” n’ izindi ni umuhanzi rwose ufite ejo heza hazaza magingo aya ni umwalimu wa muzika.

6.Yverry: Uyu muhanzi yakomeje kwerekana ubuhanga mu buryo akoresha ijwi rye ry’ umwimerere.

7.Aline Sano: Ukorana injyana Afro-POP yatangiye ubuhanzi bwe ubwo yaririmbaga mu rusengero nawe akaba mu bakobwa bahagaze neza mu buhanzi bwe.

Alyn Sano yagaragaye cyane ubwo yasubiragamo indirimbo “I’d Rather Go Blind ” ya Etta James mu irushanwa ” Voice of Afrique Francophone 3.

8.Ariel Wazy: Arangije kwiga umwuga wa muzika irushanwa rya mbere yagiyemo ni irushanwa mpuzamahanga, imbere he abona ko ari heza nubwo inzira iganayo azi neza ko irimo ibikomeye ku mukobwa, gusa avuga ko ari umugore ukomeye witeguye kwirwanirira.

Ariel Wayz (Ariel Uwayezu) ubu afite imyaka 19, ubu agiye kumara imyaka ibiri arangije kwiga umwuga wa muzika mu ishuri ryayo ryo ku Nyundo mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Abamaze kumubona no kumva ijwi rye aririmba bemeza ko afite impano ikomeye, akora injyana ya RnB na Pop nk’umwuga mu itsinda Syphony Band aririmbamo ari umukobwa umwe gusa n’abasore batanu.

9.Kenny Sol:Ni umuhanzi umaze iminsi akora neza usibye kwiga ku Nyundo ariko yanamenyekanye mu itsinda YEMBA VOICE.

10.Rita Ange: Ni umucuranzi wa guitare yamenyekanye mu ndirimbo ye yise” Jamaa”.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *