Abahanzi bagize  itsinda Active group batunguwe ku munota wanyuma

Nyuma y’igihe kitari gito  itsinda rya Active ryitegura kujya gukorera igitaramo  ku mugabane w’Ubulayi,birangiye batitabiriye ibi birori byari kuzabera mu gihugu cy’Ububiligi.

Iri tsinda  ryababajwe n’iyi mpinduka nyuma yuko abashinzwe gutegura ibi bitaramo bitandukanye Kigali International Fashion Week Europe yabibamenyesheje yemeza ko cyasubitse.

Active biteguraga kwerekeza i Burayi byahindutse

Nubwo Kigali Fashion Week Europe  bakomeza bavuga ko byasubitswe bikazasubukurwa muri Werurwe 2018,Active nayo yari mu bari baratumiwe muri iki gitaramo.

Iki gitaramo Active yari kuzitabira kigamije ahanini kumurika Imideri,ariko ahanini usangamo Abanyarwanda benshi nibo baba biganjemo.arabagiye batumirwa bazwiho kuryoshya ibitaramo ndetse n’abakobwa baba baratoranijwe bazi kumurika Imideri.

Active mu byishimo bari bamaranye igihe bizeye ko bari hafi kugana mu Bubiligi,baje gutungurwa n’uyu  mwanzuro wafashwe kandi bias nkaho batunguwe,kuko cyari kuzaba Taliki 25 z’uku kwezi 2017.

Amwe mu magambo yumwe mu bagize iri tsinda rya Active Tizzo ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru hano mu Rwanada yagize atUbu ntabwo tukigiye mu Bubiligi nk’uko byari biteganyijwe, abari badutumiye bamaze kutumenyesha ko byahindutse byimurirwa umwaka utaha mu kwezi kwa gatatu,ariko nubwo byabaye uko ntampamvu tuzi”.

Iki gitamo cyateguwe na Kigali International Week Europe cyari kigiye kuba kunshuro ya mbere ,hari harahamagawe Abanyamideli bagera kuri 11.

Davids Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *