
Tubibutse ko nyuma y’igitaramo cy’i Gicumbi ibi bitaramo bizakomereza mu karere ka Musanze aho bazava berekeza i Huye ndetse nyuma yaho bazahite berekeza mu karere ka Rubavu aho bazava baza i Kigali ahazasorezwa iri rushanwa mu gitaramo cya nyuma. Umuhanzi uzegukana iki gikombe azaba ari uwatowe n’abagize akanama nkemurampaka uyu akazahembwa miliyoni makumyabiri (20,000,000 Frw) mu gihe uzatorwa n’abafana ku bwinshi we azahembwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni cumi n’eshanu (15,000,000Frw).
Abahanzi bose uko ari 10 berekeje i Gicumbi
Uncle Austin unarwaye yagaragazaga imbaraga nke
Queen Cha yagiye i Gicumbi agaragaza umunaniro mu maso
Mico The Best uyoboye abandi bahanzi bari muri PGGSS8 aba agenda abaterera urwenya
Mbitezimana Isaac-celebzmagazine.com