Abagororwa 4 baraye bakomerekeye muri gereza nkuru ya Gitega

Abagororwa  bane bafungiwe muri gereza nkuru  ya Gitega baraye bakomerekejwe na bagenzi babo mu mirwano yahuje impande ebyili z’imfungwa zifungiye muri iyo gereza

Gereza nkuru ya Gitega

Nk’uko tubikesha nkuko tubikesha Minisiteri y’umutekano no kurwanya Ibiza  Mu Burundi, abo bantu bane baraye bakomeretse ni Jean Laitu Irakoze, Cubwa Ladislas, Nzeyimana Claude hamwe na Irakoze Jean Bosco, bose bakaba batewe  ibyuma nyuma yo kutumvikana na bagenzi babo ku mibereho yo mu magereza yo mu Burundi .

Image result for PRISON DE GITEGA

Yakira abatari bake baturutse mu gihugu cyose 

ubuyobozi bwa gereza ya Gitega ntibwasobanuye neza uburyo ibi byuma byinjiye muri gereza gusa yatangaje ko hahise hatabwa muri yombi  abakekwaho iki gikorwa barimo , Bigirimana Jean De Dieu, Nzeyimana Jean Claude,Bayubahe Willy, Ndabahinyuye Pablo, Niyonzima Jena Pierre, Nkurunziza Elvis na Ndayisaba Révérien bivugwa ko aribo bateje umutekano muke  muri gereza ya gitega akaba ari nabo bakekwaho gutera ibyuma bagenzi babo .

Gereza ya Gitega ni imwe mu magereza amaze igihe kirekire mu gihugu cy’uburundi kuko yubatswe mu mwaka w’1926 mbere yiyo muRwanda yubatswe  Mu w’ 1930

Eric TWAHIWA




One thought on “Abagororwa 4 baraye bakomerekeye muri gereza nkuru ya Gitega

  1. Francis Mutabazi

    That’s the effect of Inherited jail buildings from foreign Colony instead of building Schools, Hospitals they build jails in Africa.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *