Abagore babyaye bafitiye ibitaro bya Muhima umwenda bahojejwe amarira

Mu gihe umuvuduko w’iterambere uhugije benshi,hatangijwe umunsi ngaruka mwaka Umunsi wera w’umucyo ugamije kugarura urukundo ubumwe n’ubufatanye mu muryango nyarwanda. Ku ikubitiro uyu munsi wizihirijwe ku bitaro bya Muhima abagore babyaye baragaburirwa ndetse bafashwa kwishyura ibitaro.


Bwana Mubaraka Edouard hagati y’ababyeyi acigatiye uruhinja

Iki gifatwa nk’igikorwa cy’urukundo kigamije kugarurira icyizere abagitakaje kubw’ingorane z’ubuzima zitandukanye banyuramo.

Bwana Edouard Mubaraka, umuyobozi wa MIW-News itegura ‘umunsi wera w’umucyo’ yabwiye itangazamakuru ko ubusanzwe mu Gihugu gifite abakire, abifashije n’abaciriritse, ntawe wagakwiye kwicwa n’inzara. Yagize ati ”Iki gikorwa gitanga ubutumwa ko nta mubyeyi wabyaye wakagombye kwicwa n’inzara cyangwa ngo yicwe n’inyota. Dushaka ko kandi ababyeyi bose aho bari hose mu gihugu, yewe no mu bigo nderabuzima tuzajya tubageraho buri gihembwe tubashyiriye ubufasha. Dushaka gukangurira abandi gukundana, bimwe bitari iby’umugore n’umugabo cyangwa umusore n’inkumi, ahubwo ni ugukundana hagati y’ikiremwa muntu uko cyaba kiri kose, mu bihe cyaba kirimo byose”


Muzehe Edouard Mubaraka, aganira n’itangazamakuru

Uyu muyobozi ashimangira ko bahisemo ibitaro bya Muhima ku ikubitiro, kubera ko hegeranye n’igice cya Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, gifatwa nk’amasangano y’Igihugu, ahuriramo abaturutse imihanda yose harimo n’abagore batwite. Aha ngo hakunda kandi kugaragara abana b’abakobwa badafite abagabo kandi batwite, bityo abenshi muri bo bakaba bitabaza ibitaro bya Muhima kuko aribyo bibegereye, babigeramo bakisanga nta gifasha.

Tukigera muri ibi bitaro twabashije kubona koko umubare munini w’abagore bahabyariye, bahamya ko batewe inda n’abasore batazi aho baherereye, kugeza ubu bakaba barabatereranye n’urubyaro rwabo. Bamwe bari baje mu mujyi wa Kigali bazanwe no gukora akazi ko mu ngo, bisanga batewe inda. Bafashe iki gikorwa nka Manu iturutse mu Ijuru.

Nyiranizeyimana Joyeuse, ni umwe muri aba babyeyi batunguwe n’ubu bufasha, abyaye inshuro 2, icyakora kuri iyi nshuro ho yabyaye umwana utagejeje igihe, biba ngombwa ko umwana we ashyirwa mu byuma bitanga ubushyuhe (Couveuse) kandi ngo Ubwisungane mu kwivuza ntibubyishingira.

N’ikiniga cyinshi, atemba amarira ku maso, yagize ati ”njyewe byandenze, ibi bikora abantu bake bagifite umutima wa Kimuntu. Abenshi tuvuga Imana ku munwa, ariko byagera mu bikorwa abenshi tukayihakana, aba bo rero baratandukanye. Nari nabuze amashereka kubera kunywa igikoma gusa, none dore mbonye agasombe, ubu amashereka araza. Umugabo wanjye musize mu bukene bukabije, n’ubu yasubiye mu rugo kugurisha akabati n’itapi byo munzu ngo turebe ko twabona ubwishyu bw’ibitaro. Murumva ko bitari kuvamo ubwishyu ngo bivemo ingemu y’agasombe”


Nyiranizeyimana Joyeuse, umubyeyi watunguwe n’ubu bufasha akazenga amarira mu maso.

Turikumwenimana Innocente we, yatereranwe n’uwamuteye inda, ubu arirwariza kuri buri kintu cyose akenera mu bitaro, yatubwiye ko ubu bufasha busanze afitiye ibitaro umwenda ugera ku bihumbi 107300 adafite aho azakura ku bwo kutagira ubwisungane mu kwivuza.

Yavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza i Nyarubuye ho mu karere ka Kirehe. Yageze ikigali aje mu kazi ko mu rugo, ahageze aterwa inda n’udashobora kumwitaho, yewe ngo ntazi n’irengero rye.


Turikumwenimana Innocente, nawe yatunguwe n’ubufasha bwamusanze mu kibazo cyo kubura ubwishyu bw’ibitaro

Yagize ati “kugeza ubu, sinagiraga ungemurira, nari mu muhangayiko gusa, kuko nabuze n’ubwishyu bw’ibitaro ngo mbe nabisohokamo. Ubu nsa n’ufunze n’ubwo aha atari muri gereza. Ni ukuri abagiraneza barakoze batugiriye neza kuba batuzirikanye, bakigomwa umwanya n’amafaranga yagakwiye gukoreshwa ibindi, Imana ibongerere”

Gahongayire Drocelle, ayobora serivisi zo kwita ku babyeyi mu bitaro bya Muhima, ashimangira ko ibitaro akorera byakira umubare munini w’ababigana badafite amikoro, dore ko hari na benshi baza kuhivuriza nta bwisungane mu kwivuza bafite, ugasanga ubuvuzi burabahenda kandi ubusanzwe nta n’uko bari.

Ashima ubu bufasha, yagize ati ”Twishimiye cyane iki gikorwa badukoreye kuko gikemuye byinshi mu bibazo abarwayi bacu bahuraga nabyo, gusangira nabo ifunguro bamwe muri bo batari banariherutse bibagarurira icyizere cy’ubuzima”


Gahongayire Drocelle, yita ku mibereho y’ababyeyi mu bitaro bya Muhima

Bwana Edouard Mubaraka ashimangira ko iki gikorwa cyo gusura abatishoboye kizaguka kikagezwa no muri za gereza.

Ashimangira ko “umunsi wera w’umucyo” ugendera ku nkingi zigera kuri eshanu, zirimo Kubaha Imana y’I Rwanda, gukundana, gusaba imbabazi, kubabarira, no gusurana, cyane cyane hasurwa abababaye, ari nacyo gikorwa cyakorewe mu bitaro by’ababyeyi bya Muhima. Abagize itsinda ritegura uyu munsi wera w’umucyo bahura buri tariki 7 za buri Gihembwe (Nyuma y’amezi 3).

Umuyobozi w’ibi bikorwa Mubaraka Edouard, yabwiye ikinyamakuru Celebzmagazine ko, ‘Umunsi wera w’umucyo’ ari ngaruka mwaka. Uyu mwaka, uyu munsi uzizihizwa tariki 7 Nyakanga, kandi ngo uzahora wizihizwa kuri iyi tariki ya 7 Nyakanga buri mwaka.


Ababyeyi babyariye mu bitaro ku Muhima babanje gusobanurirwa ’Umunsi wera w’umucyo’ icyo ari cyo

Abdou Bronze.Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *