Mu gihe muri iyi minsi abahanzi batandukanye bakora ibitaramo bakabinyuza ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo gususurutsa abakunzi babo, Polisi y’Igihugu yavuze ko bitemewe ndetse n’ababikora bakwiye kubireka.
Ibi byatangajwe mu gihe ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020 hafunzwe igitaramo itsinda rya Tuff Gang ryakoreraga kuri shene ya Youtube yitwa MK1 TV.
Nyuma yo gufunga iki gitaramo, abagize iri tsinda, abacuranzi ba Symphony Band babafashaga gucuranga n’abari mu ikipe yateguraga iki gitaramo bajyanwe muri Stade ya IPRC Kicukiro bashyirwa hamwe n’abandi bishe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Aba baraperi barekuwe mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2020.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko ibitaramo nk’ibyo bibera ku mbuga nkoranyambaga binyuranye n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.
Yagize ati “Biriya bitaramo ntabwo byemewe, dukunda kubivuga kenshi, ntabwo byemewe nibabireke kuko bishobora kubatera ikibazo bikagitera bagenzi babo ndetse n’abanyarwanda muri rusange.”
Polisi yahagaritse igitaramo cya Tuff Gang cyagombaga kuba ku mugoroba wo ku wa Gatandatu. Cyahagaritswe hamaze kuririmba abaraperi batatu barimo Green P, Bull Dogg na Fireman.
Buri muhanzi yaririmbaga indirimbo ebyiri, Fireman asoje ize agiye kwakira undi muraperi, yarahindukiye abona amazi si ya yandi, araruca ararumira.
Abari bakurikiye igitaramo kuri konti ya YouTube ya MK1 TV babaye nk’abaguye mu kantu bibaza ibibaye, nyuma y’iminota itari mike n’abacuranzi bahagurutse mu byicaro byabo, Lucky Nzeyimana wari ukiyoboye yemeza ko gisubitswe.
Mbere y’igitaramo cya Tuff Gang hari habaye ibindi birimo icyakozwe na Tom Close ndetse na Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben.
Abahanzi benshi barimo Danny Vumbi na Igor Mabano baheruka gutangaza ko bitegura kumurika album zabo nshya babinyujije kuri Youtube, ibikorwa bishobora gukomwa mu nkokora na Coronavirus mu gihe ibikorwa bihuza abantu benshi bitarakomorerwa.
Abdou Bronze
Bana natwe tugususurutse umenye