Abafite ubumuga bwo mu mutwe ntibagafatwe nk’abatagira umumaro bitaweho batanga umusaruro-VIDEO

Ni kenshi uhura na bamwe mu rubyiruko n’abakuze bibera ku mihanda abasanzwe babazi bakakubwira ko bafite uburwayi bwo mu mutwe(Ubusazi) bamwe niko baba baravutse abandi ngo babiterwa n’abagome.Twasuye ishuri Humura ishami rya Gatagara riherereye i Ndera muri Kigali rirererwamo abana bafite uburwayi bwo mu mutwe dutungurwa no kubwirwa ko abafite uburwayi bwo mu mutwe iyo bitaweho bakagaragarizwa urukundo mu miryango yabo bakira bagatanga ubusaruro.

Umuyobozi wa Humura ishami rya Gatagara riherereye i Ndera muri Kigali rirererwamo abana bafite ubumuga bwo mu mutwe

Uyu wa Gatandatu taliki 2 Kamenya 2018,Celebzmagazine.com twagiriye uruzinduko mu kigo cyirera abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kuva ku mwaka 1 kugeza ku myaka 25 y’amavuko basubizwa mu miryango yabo bacutse. Iki kigo cyitwa Humura ishami rya Gatagara giherereye muri Ndera iyo uhageze ubabazwa n’abana baharererwa ku bw’imiterere yabo n’ibikorwa.

Twakiriwe mu ishuri aba bana bahurizwamo mu gusuzuma ibyo batekereza babinyujije mu bishushanyo,mwarimu Brave yadusangije uko bagenzura ibyo batekereza babinyujije mu giushushanya.

Ati” Mu buzima busanzwe aba bana bibera mu buzima bwabo bwihariye,aba bana babana n’ubumuga bwo mu mutwe handicap mental mu gushushanya mbahereza umwanya bagashushanya bagashyira ahagaragara ibyo batekereza bikadufasha kubimenya kandi tukabyubahiriza tukabishyira mu bikorwa.”

Umunyamakuru wa Celebzmagazine.com, Abdou Bronze yasuye  Humura ishami rya Gatagara riherereye i Ndera muri Kigali

Iki kigo cyirateganya gushyira ku isoko ibihangano bibumbatiye ubutumwa bw’aba bana bafite ubumuga bwo mu mutwe babinyujije mu bishushanyo.

Umuyobozi w’ikigo yavuze ko iki kigo cyabayeho kuva mu mwaka 1997 gitangijwe n’abakozi b’Imana ubu gifite abana 111 kuva kumwaka 1 kugeza kuri 25 yo gusubizwa mu miryango .We ngo ntibikwiye ko umuryango ubabazwa n’uko ubyaye umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe cyangwa ngo bibatere ipfunwe kuko aba bana bavurwa bagakira bagatanga umusaruro.

Ati”Aho hambere abana bavukanaga ubumuga bwo mu mutwe bitwaga amazina apfobya abatesha agaciro bamwe ndetse bikabagiraho ingaruka zirimo gukumirwa,kwimwa uburenganzira mu miryango bamwe bikabaviramo n’ipfu.” Umuyobozi w’ikigo nanone yagarutse ku miryango ibyara aba bana bigafatwa nko kugusha ishyano abo bana bagacibwa ndetse mu gihe bafite abashyitsi bagakingiranwa mu byumba.

Mwarimu Brave ugenzura imitekerereze y’abana yifashishije ibishushanyo

Gusa ngo aba bana iyo bitaweho mu miryango yabo na society baravurwa bagatanga umusaruro.Bitari inkuru y’imbarirano twasanze bari mu mirima bahinga,borora amatungo magufi n’amanini bakora isabune n’imibavu bikorera amasuku yewe bakanitunganyiriza amafunguro.

Ibi nibyo umuyobozi w’ikigo aheraho yemeza ko aba bana bitaweho ntakabuza batanga umusaruro mu miryango yabo no ku gihugu. Muganga Patric Musafiri wita kuri aba bana yahamirije Celebzmagazine.com ko bakira abana bafite ubumuga bwo mu mutwe butandukanye bakabafasha kwisanga mu muryango nyarwanda kugeza igihe basubijwe mu miryango yabo.

Yemeza ko iki kibazo ahanini giterwa nuko umwana yavutse ananiwe atarira atihindukiza no kurambura ingingo ndetse bikamugiraho ingaruka mu buzima bwe.Yirinze kubyinjiramo cyane ariko ahamyako ahanini ibi bibazo biterwa nuko nyina yanywaga inzoga,itabi ndetse ahanini ababazwa nuwo bashakanye mu gihe cyo gutwita.Twabibutsa ko iki kicyo cyafashwaga n’abihaye Imana b’imahanga ariko imfashanyo yarahagaritswe,hakenewe ubutabazi bwihuse mu kurengera ubuzima bw’abaharererwa.

Indi mirimo bakora iyo batari mu ishuri

KANDA HANO UREBE VIDEO

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSUSRUTSE UJIJUKE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *