Abafite ubumuga bo mu byaro barasaba kwegerezwa service zihabwa bagenzi babo baba mu mijyi

Mu gihe akarere ka Musanze kavugwaho gufasha abafite ubumuga ubwaribwo bwose bagatuyemo, abo mu byaro cyane cyane abatuye mu mirenge ya Gashaki na Remera yo muri ako karere bavuga ko hari service zigera ku bo mu mijyi bo ntizibagereho ,urugero nko kwinjizwa mu makipe y’imikino irimo Boccia,Sitingvolleyball n’iyindi.

Abaganiriye na celebzmagazine.com bavuzeko hari ibyo bumva ku maradiyo n’ibindi ntibamenye igihe byakorewe kandi nabo babigizemo uruhare byarushaho kubateza imbere bagize. Bati “twumva kumaradiyo ngo hari imikino yabaye ukumva nk’urugero ngo amakipe ya sitting cyangwa aya boccia yakarere ka Musanze yatwaye igikombe cya championa, ariko twe nubwo dufite ubumuga ntitumenya aho byabereye kandi batwemereye tukajya muri ayo makipe natwe byadufasha.”

Bagasaba ubuyobozi bw’akarere cyane cyane ubureberera igice cy’abafite ubumuga kubafasha nabo bakajya bakina iyi mikino

Hesroni UWITONZE umukozi w’akarere ka Musanze ushinzwe kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda za leta, yavuze ko icyo ari kimwe mu bibazo bibahangayikishije gusa ngo bari gukora ibishoboka ngo gikemuke yagize.Ati“ turabizi ko hari aho iyo mikino itagera ariko ikibazo tugira ni icyubushobozi,usanga nko mu mirenge ya kure y’umujyi haba hari yo abafite ubumuga babiri, batatu ugasanga n’uburyo bwo kugera yo buragoranye gusa haracyatekerezwa uburyo imikino yabafite ubumuga twayegereza abo mu byaro ku buryo n’abayikunze bayikina tukabavana mu bwigunge , ibi bizakorwa dutegura imikino tuyijyane mu mirenge gusa muri gahunda za leta zirimo Umurenge kagame cup batangiye kwegerezwa iyo mikino”

Uretse kuba akarere ka musanze gafite ikipe ya musanze FC, ifite amakipe Sitball,Sittingvolleyball, Goalball, Emptyfootball na Boccia  aya yose akaba akinamo abafite ubumuga akaba anafashwa n’akarere ka Musanze.Ikindi kandi ntitwakwirengagiza ko iki kibazo kigaragara henshi mu gihugu.

 

Eric TWAHIRWA-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *