Abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika bagiye baca inyuma abagabo babo

Abagore bamwe b’abakuru b’ibihugu bya Afurika bagiye barangwa no gushaka abagore benshi no kubyara abana hanze, bamwe mu bagore babo nabo babikoze kenshi bagafatwa bikamenyekana. Muri bamwe mu bagore b’Abakuru b’Ibihugu baciye inyuma abagabo babo, barimo n’uwahoze ari umugore wa Nelson Mandela  ndetse n’uwa Mugabe Robert utakiri Perezida wa Zimbabwe.

Nothando Dube

Mu rugo rw’Umwami wa Swaziland Mswati III, umugore we wa 12 Nothado Dube, mu 2004 yaciye inyuma umugabo we maze aryamanye na Minisitiri w’Ubutabera, Ndumiso Mamba, biza kumenyekana mu gihugu hose no hanze yacyo.

Umugore wa 12 w’Umwami Mswati III yaciye inyuma umugabo we

Nompumelelo Ntuli Zuma

Umugore wa Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, Nompumelelo Ntuli Zuma, yafashwe asambana na Phinda Thomo, warindaga Perezida Zuma, biza gutera amakimbirane ku nda Nompumelelo yari atwite bivugwa ko umwana yari uwa Phinda Thomo.

Nompumelelo Ntuli Zuma

Winnie Madikizela Mandela

Umugore wa Nelson Mandera, Winnie Madikizela Mandela, mu mwaka wa 1992, yaciye inyuma umugabo we aryamana na Dali Mpofu wari umwungirije mu Ishyaka rya Afican National Congress (ANC) nyuma biza kumenyekana mu gihugu cyose.

Winnie Madikizela Mandela

Vera Chiluba

Umugore wa Frederick Jacob Titus Chiluba wayoboye Zambia, Vera Chiluba yafashwe asambana n’umucuruzi ukomeye witwa, Archie Mactribouy, biza gutuma atandukana n’umugabo we mu mwaka wa 2000.

Vera Chiluba

Grace Mugabe

Uyu mugore wa Perezida Robert Mugabe w’imyaka 94 bashakanye amurusha imyaka 41, yaje guca inyuma umugabo we asambana na Guverineri wa Banki Nkuru ya Zimbambwe, Gideon Gono.

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *