Abafana bariye karungu basabira Paul Pogba kwirukanwa muri Machester United

Umupira w’amaguru ni kimwe mu bintu biri gufanwa n’abantu benshi ku Isi, aho ubu bamwe babiyiobotse bateega ku bitego by’amakipe. gusa iyo ikipe rukana itsinzwe usanga abafana batabyumva neza bakagira umukinnyi bibasira, nk’uko  Umukinnyi Paul pogba yagaragaye ari gushwana n’abafana kubera imyitwarire mibi.

Image result for paul pogba

Bamwe mu bafana ba Manchester United bagaragaye  batishimiye imyitwarire ya Paul Pobga ku mukino wa nyuma wa Premier League batsinzwemo na Cardiff aho basabye umutoza Ole Gunnar Solskjaer kumwirukana.

Aba bafana bari bariye karungu bagaragaye baririmba indirimbo zamagana Pogba nyuma y’umwaka mubi yagize urimo gushwana na Jose Mourinho ndetse bamwe bababajwe n’ukuntu yavuze ko ashaka kwerekeza muri Real Madrid.

Nyuma yo gutsindwa na Cardiff yamanutse ibitego 2-0,Pogba yashwanye umufana wa Manchester United wari warakaye,baterana amagambo menshi ndetse uyu mukinnyi agaragara ari kumukomera amashyi.

Pogba wari wambaye ubusa hejuru yagiye gukomera amashyi abafana bari bicaye hafi y’umuryango winjira mu rwambariro,nibwo uyu mufana wari wariye karungu yahise atangira kumutuka no gusaba umutoza Ole Gunnar Solskjaer wari hafi aho kumwirukana.

Undi mufana yatutse Pogba ibitutsi by’urukozasoni bituma uyu mukinnyi ahuza ibiganza bye abasaba imbabazi cyane ko ikipe yari imaze gutsindwa na Cardiff yamanutse.

Pogba watsinze ibitego 16 agatanga imipira 11 yavuyemo ibitego,arifuzwa cyane na Real Madrid gusa bamwe mu bafana barasaba ikipe ko yamureka akagenda kuko ngo ateza akavuyo gatuma umusaruro uba mubi cyane ku ikipe ya Machester United.

David Maira/celebzmagazine

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *