Abafana bakomeje kugaragaza ko bakozwe ku mutima n’ubukwe Diamond yakoranye na Zari mu mashusho y’indirimbo

Nyuma y’indirimbo Diamond yashyize hanze mu cyumweru gishize ikaba ikunzwe cyane, mu gihe gito ikaba imaze kurebwa n’abasaga miliyoni ebyiri kuri Youtube, abafana barasaba uyu muhanzi gusubiza amaso inyuma aho urukundo rwe na Zari rwahereye.

Iyi video y’indirimbo yitwa Iyena, kuri Youtube imaze kurebwa na 2,828,141[ubwo iyi nkuru yakorwaga 20:03, zo kuri uyu wa 6 Kamena 2018.

Bagendeye ku bwiza bwayo, n’uburyo ikunzwe, niho abafana bahereye basaba uyu musore gushima Imana, ndetse no kubaha uyu mugore n’ubwo bwose bashwanye.

Naidinah ati “Diamond azi icyo kubaha umugore bivuze, kabone niyo waba ufite amafaranga menshi ariko ubaye utubaha ntacyo byaba bivuze, umugabo nyawe ntabwo asuzugura umugore wamubyariye abana, ndebye iyi video kubera uruhare umunyamideli Zari afitemo”.

Undi nawe ati “Nongeye kureba iyi Video kubera Zari” ibi byavuzwe n’uwitwa Julie Mawanda.

Kate ati “Nyirebye kubera Zari, ndamwubaha ndetse ndanamukunda, ni mwiza kandi akaba na mwiza wo kuba urugero rwiza ku bandi bagore”.

Ku wa 14 Gashyantare 2018, nibwo Zari yatangaje ko atandukanye na Diamond amushinja kumuca inyuma. Babyaranye abana babiri mu myaka itatu bari bamaze babana.

 

Bigwi Janvier/ Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *