Abadepite basabye ko abapfubuzi bafatirwa ingamba zidasanzwe.

Abadepite batangaje ko gupfubura ari kimwe mu bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda kandi  ko bikwiye gufatitwa ingamba zidasanzwe mu nyungu z’umuryango w’ejo hazaza.

Ibi byatangarijwe mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi b’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa bayo yabereye mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kane, yigaga ku bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda no kwihutisha iterambere rishingiye ku muryango utekanye .

Depite Nizeyimana Pie yatangaje ko gupfubura ari ibintu byadutse vuba mu muryango nyarwanda ariko bimaze gufata indi ntera. “Ikintu cy’ubupfubuzi kimaze gufata indi ntera ku buryo gisenya umuryango aho usanga hari ingo zisenyuka zagiye muri icyo kintu”

Umunyamabanga wa leta ushinzwe ibyerekeye itegeko nshinga n’andi mategeko Uwizeyimana Evode, ubwo yabazwaga ibijyanye n’iki kibazo  ;

Yatangaje ko ikibazo ko ikibazo cy’ubupfubuzi cyakwitabwaho n’impande zose bireba , kuko ahanini bigirana isano ya hafi n’imibanire mibi hagati y’abashakanye. Anemeza ko bishobora no guterwa n’abagabo baheranwa n’akazi ntibite ku nshingano  zo kubaka urugo.

“Iyo umugore amaze kukubura kandi warabaye umugabo wo mu mpapuro gusa wanditsemo ngo uri umugabo wa kanaka […] biraza kugaruka kubavuye ku  nshingano zabo, kuki kera bitabagaho”

Minisitiri Evode yatagaje ko  bitoroshye gufata abapfubuzi kuko ababikora ari bo baba babiziranyeho gusa asaba ko abantu batajya bihutira gushaka ibihano ahubwo hashakwa uko bakumira ikibitera.

Ingo y’136 mu gitabo cy’amategeko gishya, ijyanye n’ubusambayi uko bukurikiranwa n’uko buhanwa , ivuga ko umuntu ukora imibonano mpuzabitsina n’uwo  batashyingiranwe aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko hanishwa igifungo kirengeje amezi 6 gusa kitarenze umwaka umwe.




2 thoughts on “Abadepite basabye ko abapfubuzi bafatirwa ingamba zidasanzwe.

  1. Noar

    Ark aba, babuze icyo bakora koko? Ni ibibazo byugarije abaturage byose, ubu iki nicyo kibazo cyo kubatwara umwanya bigaho?? Yee Rwanda we!! Uratengamaye

    Reply
  2. Alias

    Mwaramutse Abadepite mwese mugize inteko inshinga amategeko murwanda rwacu ?nibyiza kubagezaho ibyifuzo dufite nshingiye kukibazo cy’ubupfubuzi murikuvuga ubu muri ikigihe nibyobyeze ariko biratezwa umurindi no kuba abashakanye baherukana bash yingirwa ubugabo akajya gukora akazi aho atabana n’umugorewe noneho umugore akishakira abasigara bamusambanya ubu kubona mutation birasaba ruswa ihambaye kuyitanga ago uva ngobemere ko ugenda kuyitanga aho ujya ukababazwa nokuba mumurenge wawe ukoramo bangaja abakozi bashya Akarere kaka hakwima umwanya kdi warahasabye ngowegere umuryango wawe twabasabaga ubuvugizi abashakanye bagakorahamwe ntibahabwegatanya kubwakazi kdi mumpapuro ntayo bafite ubumbabwira urwange rumaze gusenyuka .Murakoze kubuvugizi muzatuvugira

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *