8 mu bayobozi b’intara ya Catalogne muri Espanye batawe muri yombi

Kuri uyu wa kane taliki ya 2 Ugushyingo 2017,Urukiko rukuru rwa Espagne nibwo rwategetse ko abari abayobozi b’intara ya Catalogne, batabwa muri yombi by’agateganyo kubera ibyaha  bakurikiranweho ibyaha  birimo kugumura abaturage ndetse no gukoresha nabi umutungo wa rubanda.

Aba bayobozi bagera ku 8 nibo batawe muri yombi nyuma y’aho mu gitondo cyo kuri uyu wa kane,baje bitabye urukiko rukuru, kugira ngo bisobanure ku byaha baregwa.

Ikinyamakuru Euronews.com cyanditse ko ,umucamanza muri uru rukiko yavuze ko nta mpamvu ifatika  yo kubarekura ngo bagende mu gihe bagikorwaho iperereza, kuko hari impungenge ko bashobora gutoroka ubutabera nkuko na  Perezida Carles Puidgemont  w’iyi ntara ya  Catalogne yabigenje,agatorokera mu gihugu cy’ububirigi.

Perezida wa Catalogne Carles Puidgemont yamaze gutoroka igihugu.

Ifugwa ry’aba bayobozi rije nyuma y’aho umushinja cyaha mukuru wa Leta ya Espagne, atangaje ko hari gahunda yo guta muri yombi  abayobozi bagera kuri 19. Ariko bakaba bakirimo gukorwaho iperereza,ku byaha bakekwaho ko baba barakoze, ubwo bashakaga ko intara ya Catalogne yigenga.

Umushinjacyaha wa Leta ya Espagne yavugaga ko umwe muri aba bayobozi witwa Santi Vila,agomba gufatirwa ibihano birimo gucibwa amafaranga angana n’ibihumbi 50 by’amayero.

Urukiko rukuru rwategetse aba bayobozi ba Catalogne guhita batanga amafaranga agera kuri miliyoni 6 z’amayero,bitarenze kuri uyu wa Gatanu. Aya mafaranga azifashishwa mu rubanza.

Zigama Theoneste-Celebzmagazine.com.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *