Ikiganiro kirambuye:Wari uzi ko Davis ntamukunzi afite?Iyumvire ibiranga uwo yifuza ko bazasangira iherezo ry’ubuzima

Nyuma yo kwitabira irushanwa rya PGGSS abenshi bakemeza ko yagabanyije umuvuduko mu bikorwa bye by’umuziki,Celebzmagazine.com twagendereye umuhanzi  Davis adusangiza ibyo ahugiyemo ndetse vuba akaba yitegura kumurika indirimbo ye nshya yitwa Go crazy

Image result for Umuhanzi Devis D

Mu kiganiro yajyiranyena Celebzmagazine.com, umuhanzi  Davis twamubajije impamvu yo guhindura injyana agakora akajya muri zouk, ati“Ndi umuririmbyi icyo nicyo cya mbere navuga, burya Afro beat nayo nukuririmba ubwo rero iyo uri umuririmbyi numva ko indirimbo yose ifite amanota wagerageza kuyigenderamo. Igihe cyari iki ngo abantu bankundiye indirimbo zibyinitse mbereke n’iyindi shusho y’iyindi style nshobora kubaha kandi bakayikunda”

Yakomeje ahakana amakuru avuga ko “Sweet love” yaba ari inkuru yabayeho, kuri we cyane ko ngo kuri ubu yemeza ko ntamukunzi afite.Abajijwe umukobwa wamubera umukunzi ibyo agomba kuba yujuje yagizeati“ icya mbere ni uko yabayubaha ikindi kandi akaba ari umuntu ufite imico myiza, nkunda abantu bafite imico myiza”

Davis nanone kandi twamubajije impamvu adakunze kugaragara akorana  indirimbo n’abandi bahanzi adusubiza muri aya magambo“ N’ikintu cyiza, n’ikintu navuga ko kiguha agaciro kuba wagira undi muntu mukorana w’umuhanzi mugenzi wawe n’ikintu navuga ko ari cyiza cyane icyo namaze gukora ni uko abantu bamaze kumenya Devis ninde? Davis ni muntuki? Nuwo twakorana twaba ari ukuzuzanya ntabwo twakorana ari kunyuzuza cyane ari ukugira ngo amenyekanishe icyo nicyo kintu navuga ko nagerageje kugira ngo nereke abakunzi banjye bamenye nkanjye kugiti cyanjye bitavugwa ko  umuhanzi runaka  ariwe watumye menyekana uwo twakorana twabaturikuzuzanya”

Tumubajije kubivugwa n’abantu ko yaba ashishura umuhanzi Wizkid  ntiyari ye iminwa“ Nababwira ko ibyo atari byo kandi ikindi no gufatira icyitegererezo kumuhanzi nkaWizkid ntabwo ari ikosa ntanubwo ari ikibazo cyane kuko bamaze kubona ibigwi bye bamaze kubona uburyo ari umuhanzi ukomeye muri Afurika twavuga ko ariwe uyoboye Afurika rero buri muntu wese mu byo akora ndacyeka ntamuntu utagira ikitegererezo cyiwe numva ko Wizkid abaye icyitegererezo cyiza kuri njyewe ntacyo bitwaye usibye ko atari nabyo gusa ikintu bagombakwakira no kumenya nuko burya abantu bashobora guhuza caracteur, bashobora guhuza style kandi batabigizemo uruhare”

Image result for Umuhanzi Devis D

Yakomeje atubwira ko afite imishinga myinshi abafana be bagomba kwitega harimo indirimbo agiye gusohora vuba yitwa Go crazy nyuma yaho zakora na collabo n’umuhanzi wo muri Easter Africa  atashatse kudutangariza ndetse Davis yemeza ko agiye kurusha ho kugaragara mu bitaramo bitandukanye.

Davis D kuri ubu ari kubarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Includable aho yamenyekanye cyane mu ndirimbo ye Biryogo akaba aherutse kwitabira irushanwa ry Primus GumaGuma Super Star.

REMERA  Gaetan –  Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *