50% y’ urubyiruko byugarijwe n’ ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge-Ubushakashatsi

Ishyirahamwe ry’ urubyiruko riharanira uburenganzira bwa muntu(AJPRODHO-JIJUKIRWA )ryashyize ahagaragara raporo yavuye mu bushakashatsi yakoze bwerekana ko urubyiruko rw’ u Rwanda rwugarijwe n’ ikibazo cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Ubu bushakashatsi bwasojwe muri Kamena 2020 bwakorewe ahanini mu Turere 6 tw’ igihugu turimo Nyagatare, Kirehe, Gisagara, Rubavu, Gicumbi ndetse na Nyarugengenge ariko bunakorerwa mu mirenge 12 y’ utwo turere.

Umurenge wa Kanyina mu Karere ka Nyarugenge ufite imiterere y’ icyaro wagaragaje umwihariko biteye ni uko urubyiruko rwaho ruza gushakisha akazi mu Mujyi rwataha rukajya gukangurira abandi kwitabira no gukoresha ibiyobyabwenge.

Ubukene, amakimbirane mu miryango , ubushomeri ndetse n’ ubukene ni zimwe mu mpamvu nyamukuru zituma urubyiruko rurushaho kwiyahuza ibiyobyabwenge, nk’ uko ubu bushakashatsi bwabyerekanye.

Ku ruhande rumwe , AJPRODHO yasanze 50% y’ urubyiruko rubarizwa mu magereza ruzira gukoresha ibiyobyabwenge harimo inzoga za kanyanga, urumogi, heroine , cocaines n’ ibindi byinshi.

Ibarurushamibare ryagaragaje ko muri aba bakoresha ibiyobyabwenge 67%3,  ari abahunga naho 39% ari abakobwa.

Uyu muryango AJPRODHO wasanze mu gushakisha umuti w’ iki kibazo Leta, Sosiyete sivile n’ ababyeyi bagomba kongera kwicara bakigira hamwe icyakorwa kugira ngo ikibazo bakigira icyabo

Mu Kiganiro na Celebzmagazine.com, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AJPRODHO, Anthony Busingye yavuze ko aho guteganya ibihano kubakoresha ibiyobyabwenge ni byiza gukumira haciye mu nyigisho ziri ku rwego nkenerwa.

Busingye ati’’ Nubwo tutashigikira ko abana bacu bakoreshwa ibiyobyabwenge ntitwirengagize ko kubafunga bidahagije kuko ni imbaraga z’ igihugu ziba zipfa ubusa’’.

Yakomeje asaba ko ababishinzwe bagomba gutandukanya amasaka n’ uburo ubwo yagiraga ati’’ Ntabwo byumvikana uburyo umuntu ucuruza itoni y’ urumogi yakatirwa igihano kingana n’ umuntu wafatanywe boule imwe’’.

Yanavuze kandi ko sosiyete nyarwanda ikwiriye kugerageza kurandura igituma urubyiruko rwishora mu bibi kandi rwakagombye kwitabira ibyiza rukamagana ibibi.

Gutegura inama ngarukamwaka ihuza abafatanyabikorwa mu ntambara ikaze yo kurwanya ibiyobyabwenge,  kwibutsa ababyeyi guha abana babo umwanya uhagije ndetse n’ uruhare rwabo mu mico n’ imyifatire y’ abo babyaye ni zimwe mu ngamba zemejwe ubwo AJPRODHO yamurikaga ibyavuye mu bushakashatsi yakoze ku ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge n’ urubyiruko.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *