Jay Z na Beyonce bongeye guca agahigo ko gutunga imodoka ihenze ku Isi (AMAFOTO)

Abahanzi bakaba abashoramari byatumye baba ibyamamare ku Isi, Jay-Z na Beyoncé, baciye agahigo ko gutunga imodoka ihenze ku Isi biturutse ku byifuzo byabo.

Ibi byamamare byigiriye ku ruganda rusanzwe rukora imodoka zo mu bwoko bwa Roll Royce, basaba yuko imodoka yabo ikwiriye kurangwa nibyo bifuza muricyo gihe imodoka iza gutangazwa ko yaje guharara miliyoni 28 y’Amadorali y’Amerika arenga miliyari 27 y’u Rwanda.

Iyi modoka ya Jay Z na Beyonce, bayihaye amabara y’Ubururu, ishyirwamo ibintu byose bo ubwabo bihitiyemo, ndetse bayishushanyaho ibintu byose bakunda.

Jay Z na Beyonce ni imwe muri couple zimaze kwamamara cyane ku isi, niyo couple yambere bivugwako itunzee amarafanga menshi ku isi.

Jay Z na Beyonce n’ibyamamare birambanye bikomeye (Photo by Kevin Mazur/Getty Images for Sean Combs)

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Rolls Royce BoatTail Convertible yaguzwe nibi byamamare yahise ishyirwa ku rutonde rw’imodoka ya mbere ihenze nkuko byatangajwe na bakora izi modoka.

Ikindi wamenya kuri aba bombi Jay Z na Beyonce, kugeza ubu batuye muri Amerika, babarwa mu bantu bake batuye mu nzu ihenze cyane, baba mu nzu ifite agaciro ka miliyoni 88 zamadorali y’Amerika ahitwa Bel-Air, Los Angeles, California. Iyo nzu ifite ibyumba 8 byo kuryamamo, ubwogero 11, parikingi 15, pisine 15 na stade ya basketball.

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *