Mondial 2018 : Ibenge wa RD Congo  yahigiye kwirenza Libye-urutonde

Mu gihe bagikomeje urugendo rukomeye ruberekeza mu burusiya mu gikombe cy’isi 2018, ikipe y’igihugu ya RD Congo iritegura kwakira ikipe y’igihugu ya Libye tariki ya 7 Ukwakira mu mikino y’umunsi wa gatanu mu mikino ya matsinda,umukino uzakinirwa I Monastir muri Tunisie.

RD Congo izakinira umukino wayo muri Tunisie ihura na Libye

Umutoza wa RD Congo (Les Léopards) Florent Ibenge akaba yamaze guhamagara  abasore 23 azakoresha muri urwo rugamba  rukenewemo intwari nyazo.

Nta gutungurana kwabayemo dore ko abari bitezwe cyane nka Mbemba, Kakuta, Mubele, Bakambu,Luyindama na  Botaka bose bahari.

Florent ibenge aracyafite ihurizo rikomeye ryo kwerekeza Congo mu burusiya

Abadahari ni Benik Afobe wa Bournemouth, Rémy Mulumba wavuzweho byinshi bibi nyuma y’umukino banganyijemo na Tunisie 2-2, umunyezamu Nicaise Kudimbana na Padou Bompunga.

ABAHAMAGAWE BOSE

ABANYEZAMU : Matampi Vumi Ley (Mazembe), Joël Kiasumbua (Lugano/Suisse), Nathan Mabula Mabruki (Daring Club Motema Pembe)

BA MYUGARIRO : Jordan Ikoko (Guimgamp/France), Issama Mepko (Mazembe), Gabriel Zakuani (Gilligam/D3 Angleterre), Marcel Tisserand (Wolfsburg/Allemagne), Fabrice Nsakala (Alanyaspor/Turquie), Glody Ngonda Muzinga (V.Club), Christian Luyindama Nekadio (Standard de Liège/Belgique), Wilfried Moke (Konyaspor/Turquie)

ABO HAGATI MU KIBUGA : Chancel Mbemba (Newcastle/Angleterre), Jacques Maghoma (Birmingham/D2 Angleterre), Merveille Bope Bokadi (Standard de Liège/Belgique), Neeskens Kebano (Fulham/D2 Angleterre), Paul-José Mpoku (Standard de Liège/Belgique), Gaël Kakuta (Amiens/France)

ABATAKA : Jordan Botaka (Saint-Trond/Belgique), Cédric Bakambu (Villareal/Espagne), Firmin Mubele (Rennes/France), Jonathan Bolingi (Mouscron/Belgique), Junior Kabananga (FK Astana/Kazakhstan), Chadrac Akolo (VBF Stuttgart/Allemagne)

Dushimimana Aimable-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *