Alex Muyoboke yiteguye kongera gukora na Social Mula,ibya Alioni ntawe uzi irengero

Alex  Muyoboke wabaye umujyanama wa The Ben, Charly&Nina, Davis D, Oda Paccy, Dream Boys, Urban Boys, Tom Close ndetse akaba yaraherutse gutangaza gukorana n’umuhanzikazi  Alioni, yatangaje   ko yiteguye kongera gukora na Social Mula igiye cyose yabyifuza.

Social Mula

Ibi yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru kuru uyu wa kane ubwo bagezwagaho imishinga ya Social Mula irimo no kumurika Album.

Alex Muyoboke usa n’uwatangiye imirimo bucece,yavuze ko yakunze Social Mula kuva ku ndirimbo “Abanyakigali” kugera ku ndirimbo “Yayobye” aherutse gusohora. Avuga ko Social Mula yaranzwe no gukora indirimbo nziza zagiye zikundwa mu bihe bitandukanye kandi ko nawe ari mu banyuzwe nabyo.

Muyoboke uvuga ibigwi Social Mula,avuga ko igihe cyari kigeze kugira ngo Social Mula amurike Album ashingiye ku kuba mu ndirimbo 18 yashyize ku isoko 14 muri zo zarakunzwe mu buryo bukomeye.

Alex Muyoboke yabaye umujyanama wa Social Mula mu gihe kitari gito. Muyoboke avuga, ko yiteguye kwongera gukora na Social Mula igihe cyose yabyifuza.

Nkuko bitangazwa na Igihe,umwaka urihiritse Muyoboke Alex abicishije muri Decent Entertainment yemeje gukorana n’umuhanzikazi Allioni ariko aho byarengeye ntawe uzi irengero

Mu gitaramo Iwacu Muzika Festival giherutse kubera i Rubavu, Social Mula yihakanye yemye umujyanama we Dj Theo bamaranye imyaka irindwi ndetse myinshi muri iyi bakaba barayimaze babana mu nzu avuga ko bakoranaga gicuti.

Alioni

Azamurika Album kuwa 23 Ukuboza 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali. Ni igitaramo gikomeye yatumiyemo Marina, umuhanzi King James ,Bruce Melodie, Yverry ,Yvan Buravan n’umuhanzi wo mu Burundi Big Fizzo.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *