Eric G ufitanye isano na Nsengiyumva (Igisupusupu) nawe azanye umwihariko

Umuhanzi Ntakirutima Eric uzwi nka Eric G  usangiye ivuko na Nsengiyumva (Igisupusupu) yinjiye mu ruhando rwa muzika ashyira hanze amashusho y’indirimbo  ye nshya yise “Ruzungu” igaruka ku ku nkuru mpamo y’ibyamubayeho.

Umuhanzi Eric G 

Eri G yatangiye adusangiza isano afitanye na Nsengiyumva uzwi nka Igisupusupu.Ababombi bavuka mu karere ka Gatsibo umurenge wa Kiramuruzi ni abaturanyi basangiye ubuzima. Eri G yemeza ko  yatanze Nsengiyumva kwinjira mu muziki ariko ntiyamenya inzira yanyura mu kumenyekanisha ibihangano bye. Gusa yishimira iterambere  Nsengiyumva amaze kugeraho ,none nawe byamufunguye amaso ahitamo kwimukira i Kigali.

Eric G ufitanye isano na Nsengiyumva (Igisupusupu) nawe azanye umwihariko

Yamaze gushyira ahagaragara indirimbo “Ruzungu” ibumbatiye inkuru mpamo y’ibyamubayehoNi indirimbo yanditse ashingiye ku nkuru mpamo y’ibyamubayeho ubwo uwamugabiye inka yamwihakanaga mu ruhame.

Ati “Umugabo w’inshuti yanjye twari mu misango y’ubukwe anyemerera inka. Hashize igihe nshaka abamperekeza njya gukura ubwatsi. Tugeze iwe twakirwa n’umugore we tumubwira ikitugenza abwira umugabo we arabyuka.”

Akomeza yungamo ati “Uwo mugabo yadusanze mu ruganiro mubwira ko ikigenza ansubiza ko atabyibuka ndetse ko atibuka naho yamereye iyo nka.”  Ngo uyu mugabo yahise abwira abahereje Eric G guteranya amafaranga nibura buri wese 30 000 Frw bakagura inka.  Muri iyi ndirimbo Eric G aririmba avuga ko ‘azapfa ruzungu’ kandi ko we ibyo yiyemeje agomba no kubisohoza.Iyi  ndirimbo  ifite umwihariko  amashusho n’amajwi bicurangitse kinyarwanda.

Eri G asanzwe afite indirimbo nka “Umudari”, “Nzaza”, “Umugozi umwe” n’izindi. 

Kanda hano urebe indirimbo ye Ruzungu 

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *