Abatuye Kashimir bafatwa nk’umutwaro ku Buhinde bemerewe gusenga

Igihugu cy’Ubuhinde kuri uyu wa gatanu cyemereye abayisilamu batuye mu gaceka Kashmir kujya gusenga ;ni nyuma y’uko hashize iminsi itanu Ubuhinde bwambuye iyo ntara ituwemo n’abayisilamu benshi, uburenganzira bwo kwitegeka.

Image result for KASHMIR

Kashimir ubu hararinzwe bikomeye

Ubuhinde bumaze iminsi bufunze interineti n’itumanaho muri ako gace n’utundi tukegereye. Bwanashyizeho ingamba zikaze ku mutekano zirimo kubuza abaturage gutembera

Iyo ntara yakomeje kuba impamvu y’ubwumvikane buke hagati y’Ubuhinde na Pakistani. Buri gihugu kivuga ko intara ya Kashmir ari iyacyo.

Amakuru dukesha Ijwi rya Amerika avuga ko  Ministiri w’intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi, yavuze ko ibintu bigiye guhinduka muri iyo ntara nyuma y’uko guverinema ayoboye yambuye iyo ntara uburenganzira bwo kwigenga.

Ubuhinde bukomeje gushinja Pakistani urugomo n’intambara z’urudaca bimaze hafi imyaka irenga 30 mu ntara ya Kashmir.

Eric TWAHIRWA

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *