Kenya ibaye igihugu cy’igihangange muri Afrika ku bw’ingufu z’amashanyarazi y’umuyaga

Ni nyuma yuko igihugu cya Kenya kimuritse ku mugaragaro uruganda rutanga amashanyarazi hifashishijwe umuyaga. Kuri ubu uru rukaba ari rwo ruganda rwa mbere runini rubayeho muri Afrika mu bijyanye no kurema ingufu z’amashanyarazi binyuze mu muyaga.

Lake Turkana wind power project lined up for Sh13b Finnish loans kittyKenya ibaye igihugu cy’igihangange muri Afrika ku bw’ingufu z’amashanyarazi y’umuyaga

Ibi bihuje neza n’intego ya Kenya yuko mu mwaka wa 2020 igihugu cyose kizaba kirimo umuriro w’amashanyarazi ku kigero cya 100%.

Image result for Perezida Uhuru KenyattaPerezida Uhuru Kenyatta wa Kenya

Mu ijambo rye Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yavuze ko uru ruganda rusanzwe ruzwi nka (LTWP) Lake Turkana Wind Power mu magambo arambuye, ruzajya rutanga megawatts 310, ibi bikazatuma hiyongeraho 13% mu bijyanye no kubona umuriro w’amashanyarazi mu gihugu hose.

Yongeyeho ati”Uyu munsi nanone tuzamuye idarapo ku rwego rw’umugabane, binyuze mu kubaka uruganda rw’umuyaga rukaba ari rwo rwa mbere runini rw’ muri Afrika. Kuri ubu nta rujijo rugihari ko Kenya iyoboye isi mu bijyanye n’ivugurura mu by’ingufu”

Umukuru wa Kenya yakomeje avuga ko ashimiye imiryango mpuzamahanga yatanze inguzanyo n’ibikoresho byinshi, ndetse na Bank Nyafurika itsura amajyambere yarahabaye mu gushyiraho inkingi mbyaramuyaga zigera kuri 365. Ati”Ibi byatwaye asaga miliyoni 700 z’amadolari y’ Amerika mu kubaka igikorwa cy’umutungo ukomeye cyane mu mateka y’igihugu cya Kenya”.

Twababwira ko mu myaka yashize, Kenya yaciye agahigo mu byerekeye kurema ibijyanye n’ingufu kamere. Nkuko bigaragazwa muri raporo ya 2018 y’umuryango ushinzwe ib’ingufu ku isi, Kenya yari ku mwanya wa cyenda ku isi kubera ubushobozi bungana na megawatts 700 yari isanganywe.

Uruganda rwa LTWP rwa Kenya sirwo ruganda rw’umuyaga rwonyine ruri ku mugabane w’Afrika. Afrika ifite inganda zuzuye zisanzwe zikora nko muri Maroc, Ethiopiya ndetse no muri Afrika yepfo.

Muri Afrika yepfo, ingufu z’umuyaga ni zo zibyazwa amashanyarazi ku kigero cyo hejuru cyane. Mu kuba bafite inganda z’ingufu z’umuyaga zirenga eshanu, bituma zonyine zitanga hafi megawatts 645,71 ziri mu zikoreshwa mu gihugu hose. 

Ethiopiya, nayo ifite inganda ebyiri gusa, zonyine zikusanya hafi megawatts 324 mu gihe igihugu cyose muri rusange gikoresha umuriro usaga megawatts 4180.

Gusa, nubwo iyo mishinga yose izafasha mu kubaka ingufu ku mugabane wa Afrika, ishyirahamwe mpuzamahanga rishinzwe iby’ingufu (International Energy Agency), rivuga ko ku bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara hakenewe byibura asaga miliyali 300 z’amadolari y’Amerika mu kubaka imbaraga z’amashanyarazi ku rwego rujyanye naho isi igeze mu mwaka wa 2030.

Theogene Uwiragiye 

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *