Kubera isura yameze ubwoya abo bigana batangiye gukeka ko yaba ari igikoko(Reba amafoto)

Mu gihugu cya Thailande haravugwa umwana w’umukobwa uzwi ku izina rya Supatra Sasuphan wagize uburwayi bwatumye agira imiterere yo kumera ibyoya mu maso amera nk’igisimba abanyeshuri bigana bakaba baratangiye kumutinya bakekako yaba ari igikoko.

Yameze ubwoya mu maso bituma bagenzi be bamwitiranya n’inyamaswa

Uyu mwana rero ku myaka ye y’ubuto byatumye abantu batangira kumwitirira inyamaswa zimwe na zimwe hamwe n’ibikoko bidasanzwe.

Nkuko tubikesha umuryango.com wahinduye iyi nkuru mu Kinyarwanda ngo Supatra Sasuphan  nyuma yo kwitwa amazina nkayo akanganye byaramufashije cyane kuko yaje guca agahigo  ko kuba afite imiterere yihariye aho afite ubwoya bwinshi cyane mu maso bikaba  byaranatumaga bagenzi be bamwitirira Inyamaswa zimwe na zimwe zo mu gasozi.

N’ubwo byagenze bityo rero, Supatra Sasuphan, ntiyababajwe cyane n’ibyo bagenzi be bamubwiraga, bavugako asa n’inyamaswa, aho bamkundaga kumwita “Wolf Girl” cyangwa se “Monkey Girl” bashaka kuvugako asa n’ ikirura cyangwa incyende.

Ku myaka ye 11 rero, hari mu mwaka w’2011, ni bwo Supatra Sasuphan na none yaciye agahigo, yandikwa mu gitabo cy’amateka y’ibyamamare bitewe n’udushya twihariye tugenda tubaranga biramushimisha cyane  kuko byatumye na we yibera icyamamare.

Ari kumwe na bagenzi bigana

Abaganga basuzumye cyane uyu mwana  bakunze kwemeza ko yarwaye indwara iterwa n’ikibazo cy’imisemburo myinshi ya “Ambras syndrome” ituma ubwoya bukura cyane bugatwikira ahantu hose.

Uyu mwana wamaze kwandikwa mu gitabo cyandikwamo kubera imiterere ye y’uruhu kimwe n’abantu benshi bafite umwihariko udasanzwe mu rwego rw’isi yajyanywe mu ishuri ryo kubyina akaba ari umwe mu bashimisha abafana aho bakoreye ibitaramo, akaba azwiho no gusabana na bagenzi be cyane.

Kugeza ubu abanyeshuri bigana nawe iyo bakomeje kugenda bareba imihindagurikire y’uruhu rwe haravugako ashobora kuba ari igikoko.

Zigama Theoneste-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *