King James witegura ubukwe yatangaje amahitamo ye ku mugeni

Ruhumuriza James uzwi  mu mwuga wo kuririmba ku izina rya King James, yatangaje ko hagati ya 2019 na 2020 yitegura ubukwe aboneraho no gutangaza ibyo akundira uzamubera umugeni.

Image result for Umuhanzi King James 2019Ruhumuriza James ufite imyaka 29 y’amavuko avuga ko imyaka y’amavuko afite imwemerera gukora ubukwe ndetse ko abyiteguye hagati y’umwaka wa 2019 na 2020 ariko yirinze kuvuga igihe. Ati’ imyaka yo gushinga urugo ku musore ishobora kuba mike cyangwa ikaba myinshi,ngereranyije imyaka yanjye rero yo gushaka uyu mwaka nduzuza 29 utaha ni 30 ni hagati y’iyi mwaka nzakora ubukwe.”

Yagarutse kubiranga umugeni bazabana  avuga ko bagomba kuba bahuza byinshi,ibigaragara ngo agomba kuba ari mwiza mu maso ateye nk’Igisabo adasamara afite gahunda bikaba akarusho afite inyinya.Yaboneyeho kuvuguruza amakuru yahwihwiswaga  mu ruhando rw’imyidagaduro ko ari mu rukundo n’umuhanzikazi Umuratwa Priscillah uzwi cyane nka Princess Priscilla utuye muri Amerika.

Image result for Umuhanzi King James 2019

Yavuzwe mu rukundo  n’abakobwa batandukanye ariko nta numwe aremeza ko ari ukuri.

King James wiyemerera ko yimukiye mu nzu nshya y’ikitegererezo yubatse ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi ,yavuzwe mu rukundo  n’abakobwa batandukanye ariko nta numwe aremeza ko ari ukuri.

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *