Musanze:Batewe impungenge n’ibihe by’imvura kubera amazi aturuka mu Birunga

Abaturage bo mu mirenge ya Cyuve , Musanze na Gataraga yo mu karere ka Musanze batewe impungenge n’ibihe by’imvura kuko muri ibi bihe, nibwo amazi aturuka mu Birunga yangiriza byinshi muri aka karere birim amazu imyaka y’abaturage ,ibikorwa remezo n’ibindi.

Image result for Akarere ka MusanzeAbaturage baganiriye na celebzmagazine bavuga ko mu myaka ibiri ishize aya mazi yaje ari menshi maze yangiza imitungo yabo ibintu byanabasubije inyuma  kuko ngo aya mazi iyo yaje yangiza imyaka ,amazu n’ibindi abyo mu murenge wa Gataraga bagizweho ingaruka n’ibiza byo mu mwaka wa 2016 na 2017 byatewe n’aya mazi.

Bagize bati “ Mbere gato ya 2016 aya mazi yazaga ari make tukumva ntacyo atwaye gusa mu myaka ya 2017 na 2018 yaje afite izindi mbaraga kuko yaje ari menshi adusenyera amazu imyaka iragenda ku bury dusa n’abasizwe iheruheru n’ibi biza bituma iyo tugeze muri ibi bihe by’imvura ubwoba budutaha kuko aya mazi aza bucece bityo akaba yaguhitana utabizi”

Abaturage bavuga ko umuti urambye kuri iki kibazo ari ukububakira iyi migezi nkuko byakozwe ku migezi ya Rwebeya na Cyuve inyura mu bice byo mu mujyi wa Musanze gusa mu magambo yabo usanga nta cyizere biha kuko ngo bamaze igihe kirekire babisaba ariko akarere ntikagire icyo bubivugaho.  Bagize bati” akarere kazi neza ko iyi migezi itubangamiye gusa twasabye kugira ngo bubakire iyi migezi ariko ubona ntacyo kitayeho turasaba ubuyobozi kutugirira impuwe bubakire iyi migezi maze badufashe kwirinda ibi biza biterwa n’imvura

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwo buvuga ko ubushobozi bwako buri hasi kuko kubakira iyi migezi bisaba imbaraga nyinshi gusa ngo ubuvugizi burakomeje, Bagirishya Pierre Claver umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Musanze yagize ati” ubushobozi bw’akarere buracyari hasi kuburyo tutahita dutangaza ko igihe iyi migezi izakorerwa, gusa ubuvugizi buracyakomeje mu nzego zo hejuru kuburyo mu mwaka w’imihigo utaha wa 2019-2020 uburyo bwo gucunga iyi migezi buzaba bwabonetse”

Ibiza biterwa naya mazi aturuka mu birunga ntagira ingaruka ku bikorwa byabaturage gusa kuko n’ibikorwa remezo birimo amavuriro amshuri birahangirikira.

Eric Twahirwa-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *