GAKENKE: Mu ntambara yo kurwanya ikibazo cy’imirire mibi y’abana

Icyegeranyo cy’uko uturere duhagaze mu kugira abana bagaragaza ikibazo cy’imirire mibi (kugwigingira) kigaragaza ko mu turere icumi twa mbere hagaragayemo  uturere dutanu two mu ntara y’Iburengerazuba  tubiri two mu ntara y’Amajyepfo , tubiri two mu ntara y’Amajyaruguru , na kamwe ko mu ntara y’Iburengerazuba nyamara ngo  baba batabuze indyo yuzuye mu gihe nko mu karere ka Gakenke kayoboye utundi mu ntara y’Amajyaruguru  hafi kimwe cya kabiri cy’abana bahatuye baragwingiye.

Nzamwita Deogratias umuyobozi w’akarere ka Gakenke avuga ko batangiye ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi mu bato bahereye  mu babyeyi batwite. Yagize ati turi mu bukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi no gushishikariza ababyeyi batwite kurya neza turi kubisaba abayeyi twivuye inyuma kuko haracyagaragara umubare munini  w’abana bavuka bafite ikibazo cy’imirire mibi utekereje kurwanya imirire mibi ukibanda mubavutse waba wiyibagije abavukana icyo kibazo turi kwigisha dufatanyije n’abaterankunga buhoro buhoro uyu mubare uzagabanuka”.

Bamwe mu baturage bavuga ko impamvu nyamukuru itera ubwiyongere bw’uyu mubare usanga ari ubujiji bw’ababyeyi aho usanga bamwe muri bo batita ku mirire yabo

Bagize bati ”Uyu mubare ni mwinshi cyane, ikibabaje nuko usanga ababyeyi baba bana baba bafite byose by’ibanze ngo umwana abeho neza kuko baba bafite inka zikamwa ariko ugasanga amata bayagurisha bakinywera inzoga “

Dr Anita ASSIIMWE  uhagarariye ibigo mbonezamikurire mu Rwanda avuga ko hakiri ababyeyi bumva ko icyo kibazo atari icyabo kuko uturere tumwe na tumwe usanga abagaragaza iki kibazo biba binoroshye kugikemura bityo akenshi ugasanga ni uburangare bw’ababyeyi yongeraho ko urugamba rwo kurwanya ikibazo cy’imirire mibi kitari icy’urwego runaka ahubwo ari icya buri munyarwanda wese. Ati” nihagira uwumva ko ikibazo cyo kurwanya imirire mibi mu bato ari icy’urwego runaka ntacyo twageraho ni aha buri munyarwanda wese ngo tugikemure

Mu turere tuyoboye utundi mu kugaragaza ikibazo cy’imiririre mibi, akarere ka Nyabihu kaza imbere na 59% ku ijana naho Kicukiro ikaza inyuma ya twose na 17% , mu cyegeranyo cyo mu mwaka wa 2012 cyagaragaje ko muri uwo mwaka u Rwanda rwatakaje asaga milliyoni 503.6 mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi.

Eric Twahirwa-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




One thought on “GAKENKE: Mu ntambara yo kurwanya ikibazo cy’imirire mibi y’abana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *