Makonikoshwa  atangazwa n’abamwita umusaza bitiranya ibihangano bye na karahanyuze

Umuhanzi Makonikoshwa  atangiye umwaka wa 2019 yibaza impamvu hari abamwita umusaza bitiranya ibihangano bye na karahanyuze kandi hari abahanzi barimo Danny Vumbi,Senderi ,Uncle Austine,Masamba Intore,Aline Gahongayire n’abandi bashesha akanguhe.

Makonikoshwa yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2004 asangiza abakunzi b’umuziki  nyarwanda Album yitwa Agaseko.Makonikoshwa yahamirije Celebzmagazine.com ko yibaza  impamvu hari abamwita umusaza kandi  hari abahanzi barimo Danny Vumbi,Senderi na Uncle Austine,Aline Gahongayire,Tonzi, n’abandi yasanze mu mwuga bagakwiye gufatwa nk’ abashesha akanguhe.

Ati”Abantu bakwiye guhindura imyumvire,mbona impamvu banyitiranya n’ukuze ari ubutumwa butambuka mu bihangano byanjye babyitiranya n’Impala,indirimbo zakarahanyuze n’izindi zamenyekanye.”Ikindi nongeraho abamfata nk’ukuze cyane n’abashaka kunca integer bantesha agaciro kuki batavuga abahanzi navuze haruguru se?”

Makonikoshwa afite imyaka 44 y’amavuko. Amaze gushyira ahagaragara album 5 ndetse ngo atangiye umwaka wa 2019  yiha intego yo gukora cyane. Makonikoshwa yiyimitse izina Old Golden mu kinyarwanda ni “Zahabu ishaje“.Uyu mwaka mfite ibitaramo byinshi bishoboka ndashaka kongera kwigaragariza abafana banjye mu bitaramo n’indirimbo nyinshi.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *