2022 Qatar ishobora kwakira amakipe 48 mu gikombe cy’isi aho kuba 32

Umwaka wa 2022  biteganyijwe ko igikombe cy’isi cyizakira amakipe y’ibihugu 48 aho kuba ibihugu 32 nk’uko bisanzwe.Perezida wa FIFA, Gianni Infantino ngo iki cyemezo kizaganirwaho muri Werurwe 2019.

Image result for Gianni InfantinoPerezida wa FIFA, Gianni Infantino, yatangaje ko ibihugu byinshi byifuza ko umubare w’amakipe y’ibihugu yitabira igikombe cy’isi yazamuka mu mubare.

Mu kwezi gushize Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yatangaje ko ibihugu byinshi byifuza ko umubare w’amakipe y’ibihugu yitabira igikombe cy’isi yazamuka mu mubare. Icyo gihe Gianni Infantino yatangaje ko bizasuzumwa niba byashoboka.

Kuri uyu wa Gatatu mu nama ya siporo, Infantino, yongeye kuvuga ko FIFA irimo kureba ko byashoboka ko ibihugu bituranye n’igihugu cya Qatar kizakira igikombe cy’isi mu mwaka wa 2022, byakwakira imwe mu mikino kugira ngo ibone harebwe ko hakongerwa amakipe azakina igikombe cy’Isi mu mwaka wa 2022.

Yagize ati “Niba wumva ko ari ikintu cyiza kuba twagira amakipe 48 mu gikombe cy’Isi, kuki tutabigerageza mbere ho imyaka ine, niyo mpamvu turimo gusesengura niba bishoboka kuba twagira amakipe 48 mu 2022”.Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar gikinwe n’amakipe 32, ariko nitubishobora akagera kuri 48 ntacyatubuza kunezeza Isi, twabikora”.

Image result for world cup 2022

Reuters yanditse ko bisa nk’ibidashoboka ku bihugu bituranyi bya Qatar kuko nka Arabie Saoudite, Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain na Misiri bisa nkibyitandukanyije na yo mu bya dipolomasi n’ubucuruzi. Ibyo bihugu biyishinja gushyigikira imitwe y’iterabwoba nubwo yo ibihakana.

 

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *