2020:U Rwanda ni cyo gihugu kizarusha ibindi mw’izamuka ry’ubukungu mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB Mme Claire Akamanzi, yavuze ko u Rwanda aricyo gihugu cyagaragajwe na Bank y’isi ko kizazamukaho 8% by’ubukungu mu mwaka wa 2020.

U Rwanda ni igihugu gikomeje kugaragaza ko gifite umurava n’ikerekezo kiganisha kw’iterambere rirambye mu bice bitandukanye. Ubu noneho iri tangazo ryagaragaje ko n’amahanga amaze kubona ubushobozi mu gihugu cy’u Rwanda bituma bacyemeza nk’igihugu cyitezweho byinshi mu myaka iza. Iri tangazo rikomeza rivuga ko ubukungu bw’ibihugu byo munsi y’ubutrayu bwa Sahara buzazamukaho 2.9% mu mwaka wa 2020 ni ukuvuga buzazamukaho 5% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2019 kuko bwari bwazamutseho  2.4%.

Nk’igihugu cy’u Rwanda nicyo kizazamukaho kurusha ibindi bihugu biherereye muri ako karere. Umuyobozi wa RDB yagize ati «u Rwanda nicyo gihugu biteganyijwe ko kizazamukaho 8% mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara »

Si ubwa mbere u Rwanda rugaragara nk’igihugu gifite icyerekezo kuko no mu mwaka wa 2018 Bank y’isi yagaragaje u Rwanda nk’igihugu gifite ubukungu bwifashe neza  bwazamutseho 8.6%, ndetse mu byerekeye ihindagurika ry’ ifaranga, iry’u Rwanda ryagumye kuri 1.2% nkuko byatagajwe mu kegeranyo cya Bank y’isi kuwa 25 Kamena mu mwaka wa 2019. Inararibonye mu by’ubukungu muri Bank y’isi Bwana Aghassi Mkrtchyan yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bumaze kuba intagegajega ati  «Dukurikije uko imibare ngenderwaho ibigaragaza, igihugu cy’u Rwanda gikomeje kurangwa n’izamuka ry’ubukungu ku kigero cyo hejuru kandi n’ifaranga ryarwo rikomeje kugira agaciro »

Nkuko bigaragara mu cyegeranyo cy Bank y’isi 2010, twabibutsa ko u Rwanda rwigeze kuva ku mwanya wa 143 rukarenga imyanya 76 rukajya ku mwanya wa 67 mu bihugu byorohereza abashoramari kw’isi. Ubu, u Rwanda ni cyo gihugu cya kabiri nyuma ya Mauritus muri Afrika cyorohereza abashoramari mu gutangizamo ibikorwa byabo by’ubucuruzi.

 

T.U Nsanze

Bana natwe tugususurutse umenye.

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *