Jay Polly na Bulldog batangiranye ishavu  intangiriro za 2019

Intangiriro z’umwaka wa 2019 zaranzwe n’ibyishimo mu Rwanda, bihinduka ishavu kubaraperi Jay Polly  kuwa kabiri taliki 1 Mutarama 2019 wakuwe ku rubyiniro adasoje bivugwa ko yari yasinze yaborewe naho umubano wa Bull Dogg n’umugore we Nelly ushyirwamo agatotsi na Sandra Miraj wahobeye akanasoma Bull Dogg mu maso y’umugore.

Mu ijoro rya taliki 2 Mutarama 2019,iby’imirwano y’umugore wa Bull Dogg witwa Nelly na Sandra Miraj yabaye mu kabari gaherereye i Kanombe kari kabereyemo igitaramo cyo kwakira Jay Polly.Ni nyuma y’uko Bull Dogg  na  Sandra Miraj bahoberanye hafi yo gusomana mu ruhame.

Sandra Miraj yakubiswe arandagazwa azira gushaka gusoma Bull Dogg

Bull Dogg wari wasohokanye n’umugore we Muvunyi Nelly, yakubiswe n’inkuba abonye uyu mugore ahutaza Sandra Miraj akamusiga hasi undi arambaraye.

Ibi byaturutse ku bumwe uyu muraperikazi yari yunze na Bull Dogg ahabereye igitaramo, kuko bakiza bari kumwe ndetse kigezemo hagati Bull Dogg arimo kuririmba, barahoberana hafi yo gusomana umunwa ku wundi.

Byakuruye umwuka mubi ndetse umugore wa Bull Dogg arasharirirwa atangira gutukana. Sandra Miraj nawe yari yanezerewe asa n’uwasinze, ku buryo inshuti ze zamugiriye inama yo gutaha igitaraganya arabyanga.

Uyu mukobwa udaheruka kumvikana mu ndirimbo nshya, yari afite amashagaga ku buryo akigera ahabereye igitaramo, yahongaga amafaranga umushyushyarugamba ngo avuge izina rye, nawe ati “Sandra Miraj nawe arahari.”

Sandra Miraj ni inshuti y’akadasohoka ya Bull Dogg ndetse byagiye bihwihwiswa kenshi ko baba bakundana ariko bakabihakana.

Jay Polly yatengushye bafana bari bamaze igihe bamutegereje

Ni igitaramo cyari gitegerejwe cyane n’abakunda umuziki wa Jay Polly bari banyotewe kongera kumubona amaso ku maso abaririmbira. Cyabereye mu kabyiniro gaherereye i Kabeza mu mujyi wa Kigali.

Ni naryo joro rya mbere rya Jay Polly ari hanze nyuma y’amezi atanu, kuko yafunguwe kuri uyu wa 1 Mutarama 2019 arangije igifungo yakatiwe azira gukubita umugore we.

Mu rukerera ahagana saa cyenda nibwo abahanzi batandukanye binjiye ku rubyiniro, babimburirwa na Queen Cha waririmbye indirimbo ebyiri, iyitwa Gentleman yananyuze benshi na Winner yakoreye muri Uganda.

Yakurikiwe na Safi Madiba waririmbye ‘Nisamehe’, ‘Kimwe Kimwe’, ‘Got It’, ‘My Hero’ na ’ Good Morning’. Uyu muhanzi yagararijwe urukundo n’abingeri zitandukanye ndetse ari ku rubyiniro hari abazajyaga kubyinana nawe.

Jay Polly wari utegerejwe na benshi niwe washyize akadomo kuri iki gitaramo.

Gusa icyatunguranye ni uko yinjiye ku rubyiniro asa n’uwitega, bamwe batangira kuvuga ko atari buhikure kubera isindwe n’umunaniro yari afite. Haketswe ko akiva muri gereza atigeze aruhuka kuko imyenda yafunguwe yambaye ari nayo yajyanye mu gitaramo cyo kumwakira.

Mu kuganiriza abafana wumvaga ururimi rutava mu kanwa. Acyinjira ku rubyiniro yagize ati “Mumeze mute? Mumeze neza?” akomeza kuririmba ariko nta kabaraga ku buryo hari aho yajyaga kugwa akaramirwa n’abashinzwe umutekano.

Abashinzwe umutekano bamubaga hafi, hari naho bamwegeraga bakamwongorera ubona ko batewe amakenga n’ubuzima bw’uyu muraperi. Yaririmbye ‘Kwicuma’ yahuriyemo n’itsinda rya Tuff Gangz, Ndacyariho, Icyizere n’izindi.

Jay Polly yagendaga adandabirana kugeza ubwo bamushyiriyemo indirimbo ye, kuyiririmba bikanga bahita bamuvana ku rubyiniro.

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *