2019 isize Gisa cy’Inganzo ashimira Imana,Social Mula agabiwe inka

Mu gitaramo cyo kumurika alubumu ’Ma Vie’, kuwa Gatandatu taliki 23 Ugushyingo 2019 umuhanzi Social Mula yagabiwe inka n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard naho Gisa cy’Inganzo yibutsa abafana ko Imana yamurokoye bikomeye.

Alubumu ’Ma Vie’ ni igitaramo  cyabereye mu ihema ryo muri Camp Kigali cyitabiriwe n’abantu benshi batandukanye barimo inshuti za Social Mula, umuryango n’abanyacyubahiro batandukanye.

Bamporiki Edouard, wari witabiriye iki gitaramo ari kumwe na Nyirasafari Esperance wahoze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, ubu akaba ari visi Perezida wa Sena ushinzwe iby’amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, yavuze ko yashimishijwe cyane n’iki gitaramo cya Social Mula ndetse akaba amuhaye inka, ngo najya iwabo ku ivuko azayisangayo.

Yagize ati“Ndifuza kwifuriza umuvandimwe gutunga agatunganirwa kandi n’uwo nzazira mu gitaramo cya nyuma uwo muhigo nzawuhigura kuko ni iby’ingenzi…abakurambera bacu bavuze ko uwo wifuriza gutunga umugabira. Uyu munsi turi kuwa Gatandatu kuwa Kabiri Social Mula najya gusura Mama we azasangayo inka nziza.”

Ibi byahagurukije akanyamuneza abakunzi ba muzika n’abahanzi muri rusange batasibaga kunenga Ministeri y’umuco na Siporo gutonesha imikino ikirengagiza abaririmbyi ikindo ngo bigaragaza ko Bamporiki azazana impinduka.

Related image

Gisa cy’Inganzo ni umwe mu bahanzi basusurukije  abitabiriye ibirori,  yabwiye abantu bari bitabiriye iki gitaramo ko Imana yamukoreye ibikomeye cyane nyuma yo kubatwa n’ibiyobyabwenge agafungwa akongera agafungurwa.

Tariki ya 23 Ugushyingo 2019, Social Mula nibwo yamuritse Alubumu ye ya mbere nyuma y’imyaka 6 yinjiye mu muziki, akaba anateganya kujya kuyimurika aho avuka ku Rwesero.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *