2017 ibyari ikinamico no kurebwa nabi  Sandra Teta, 2018 byahindutse ibisubizo 

Umwaka wa 2017 wasigiye Miss Sandra Teta urwibutso rubi ndetse yagize ibihe byamukomereye by’umwihariko ifungwa rye guhera muri Werurwe kugeza muri Kamena 2017. 2018 byahindutse ibisubizo afite akazi Uganda ndetse yakomeje  gutegura ibitaramo.

Image result for Teta Sandra

Mu mezi make ashize nibwo twabagejejeho inkuru yuko Teta Sandra yamaze kubona akazi i Kampala, ni akazi ko gutegura ibitaramo byanamwitiriwe muri kamwe mu tubyiniro tugezweho i Kampala .Uyu mukobwa yamaze gufatisha no kubaka izina muri uyu mujyi mukuru wa Uganda.

Twibukiranyije,Miss Sandra Teta yariruhukije ndetse agaragaza ko yifitemo icyizere ko umwaka wa 2018 uzamubera mwiza nyuma y’ibizazane binyuranye yari amaze iminsi acamo.Ati “Ibyishimo mu 2018, umwaka w’ibyiyumviro byiza gusa, ruhukira mu mahoro 2017, wari ibibazo gusa kuri njye. Umugisha w’Imana…”

2017, wari ibibazo gusa kuri Sandra Teta

Sandra Teta wabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB umwaka wa 2011 yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda Werurwe kugeza muri Kamena 2017  azize gutanga sheki itazigamiye.

Gufungwa kandi byabayeho nyuma y’umwaka umwe 2016 hari hasakaye inkuru ivuga ko Miss Sandra Teta na Derek Sano bakundana urukundo bagaragazaga ko rubaryoheye bombi, bamaze kubivamo nabo iby’urukundo rwabo byabaye amateka.

Related image

Teta Sandra yamamaye cyane mu Rwanda nk’umukobwa w’umuhanga mu kwihangira imirimo, uyu yagiye ategura ibitaramo byakunzwe cyane hano mu Rwanda icyakora nubwo bitakunze kumuhira.Uyu yamamaye ku gitaramo kitwa ‘All Red Party’ yateguraga mu mujyi wa Kigali,nyuma uyu mukobwa wari ukunze gukurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga yaje kubengukwa nabayobozi b’akabari ka Hideout  Lounge Bar&restaurent kabarizwa mu mujyi wa Kampala bamuha akazi ko gutegura ibirori bya buri wa Gatatu w’icyumweru ndetse bikanamwitirirwa.

Image result for Teta Sandra

Uyu mukobwa kuva yegera i Kampala yagiye ategura ibi bitaramo bya Boss Lady Wednesday ndetse bikanitabirwa cyane yaje kwamamara cyane mu mujyi wa Kampala nk’umukobwa utegura ibitaramo.Uyu mukobwa kuri ubu yatumiwe na ‘AER lounge’ iri mu mujyi wa Kampala ngo abafashe gutegura igitaramo bise ‘Kigali nation’ iki kikaba ari igitaramo abazakitabira bazasangizwa bimwe mu bigize umuco w’abanyarwanda, hacurangwe indirimbo z’abanyarwanda ndetse habeho guhura kw’abanyarwanda batuye muri Uganda basabane n’abavandimwe babo babanya Uganda nkuko Teta Sandra abitangaza.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *