Umukobwa mukuru wa Perezida Paul Kagame yasabwe-Amafoto

Ange Ingabire Kagame umukobwa wa Perezida Paul Kagame,yasabwe n’umusore bakundana witwa Bertrand Ndengeyingoma,umuhango wahuje imiryango yombi mu rugo rwa Perezida Kagame mu karere ka Rwamagana.

Ange Kagame n’umusore Bertrand Ndengeyingoma mu byinshi bigaragara no mu maso yabo bafotowe bari kumwe n’ababyeyi Paul Kagame na Jeannette Kagame

Ange I. Kagame ubu afite imyaka 25 ni umukobwa ukurikira imfura ya Perezida Kagame, Yvan Cyomoro we ufite imyaka 28, yize amashuri ye mu Rwanda no muri Amerika aho yize ikiciro cya gatatu cya Kaminuza, ahitwa Smith College muri Northampton, Massachusetts.

Bertrand Ndengeyingoma we yize amashuri abanza n’ayisumbuye i Kigali, Kaminuza yayize muri Amerika muri Massachusetts University of Technology yiga Civil Engineering mu kiciro cya kabiri, ikiciro cya gatatu cya Kaminuza yiga Architecture muri iyi Kaminuza.

Bertrand Ndengeyingoma azwi cyane nka Billy, ari mu kigero cy’imyaka 26, yarangije kwiga vuba aha agaruka mu Rwanda. Ni umuhungu wa Cyrille Ndengeyingoma wikorera ku giti cye.

Basaza ba Ange Kagame bafotowe ifoto y’urwibitso bahagararanye na Muramuwabo n’abamuherekeje

Ange Kagame atambuka ajya kuramutsa abashyitsi

Ange Kagame asuhuza abasaza bo kwa Sebukwe

Umusore yashyikirijwe umukobwa yasabiwe

Umusore yashyikirijwe umukobwa yasabiwe

Umukwe ari kumwe n’umukobwa yasabiwe

S/chimpreports

s/Umuseke




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *