1959: Umwami Mutara III Rudahigwa yabaye igitambo

Mu w’1959, mu Rwanda habaye icyiswe ‘’Revolusiyo” (Impinduramatwara), ikintu kitavuzweho rumwe n’abantu b’ingeri nyinshi. Iyo nkubiri yatumye igice cy’abanyarwanda bicwa abandi bagahunga igihugu, niyo yabaye nyirabayazana y’ibibazo hagati mu banyarwanda. 

Related image

Imyivumbagatanyo nyarwanda bita  mu ndimi z’amahanga “la Revolution Rwandaise/Rwanda Revolution” yatangiye taliki ya 1 Ugushyingo 1959. Iyo myivumbagatanyo mpinduramatwara ya politiki yakozwe n’abanyarwanda  bari bashyigikiwe n’Ababiligi bakoronizaga u Rwanda. Amahame ya  Habyarimana Joseph Alias Gitera yarakubiyemo amahame icumi y’Abahutu,icyari kigamijwe kwari ukuryanisha abanyarwanda.

Ibi byagezweho urwangano ruravuka,abaruvuka bararuhunga imipaka barayifunga ubuhunzi bwibasira abana b’u Rwanda  baciriwe ishyanga,abasigaye mu Rwanda baricwa kugeza jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Icyari kigamijwe kwigishwa ntakindi uretse  kwerekana ko ingoma ya Cyami yabakandamije.

Mbere ya 1 Ugushyingo 1959, hari ibyari byarakozwe kugira ngo Abatutsi n’Abahutu babe basangira ubutegetsi mu mahoro n’ituze ariko byose  abanyamadini bisunze Ababiligi bakoronizaga u Rwanda barabyanze ahubwo bashaka uko  habaho icyo bise ‘Revolution ya rubanda nyamwinshi’.

Mu mwaka wa 1948 , hari Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) yaje mu Rwanda ikora iperereza ryayo mu gihugu cyose itanga imyanzuro ko ubutegetsi bwo mu Rwanda bushingiye ku mahame ya Cyami,ariko ko nta kibazo hagati mu banyarwanda. Nkuko biva mu bitabo bitandukanye byose byerekana ko abantu basumbanaga bakurikije ubutunzi bw’inka n’imyaka ngandurarugo.

Ubwami bwariho icyo gihe buyobowe n’Umwami Mutara  III Rudahigwa bwakomeje kugenda bukora uko bushoboye  bugabanya ubuhake bwongera abagana ishuri.

 Komisiyo ya ONU/UN yagombaga kuza buri uko imyaka itandatu  ishize, byarinze bigera mu 1954 ntacyakozwe kuri raporo yabo yo muri 1948, yari yatanze umwanzuro wo gukuraho ubukoroni bw’igihugu cy’ububiligi mu Rwanda ikoreweho icyo yari yateganirijwe,ahubwo batangiye kurema urwangano bumvikanisha ko Abatutsi bakandamije Abahutu. Noneho mu gihe  Komisiyo ya ONU yari hafi kugaruka,  Ababiligi bahise bahatira Umwami Rudahigwa gukuraho ubuhake muri 1954 kugirango ya Komisiyo ya ONU nigaruka izasange hari icyakozwe.

Ni muri ubwo buryo  Umwami Mutara III Rudaghigwa yaciye ubuhake mu Rwanda kandi yabikoze ku bushake bw’Ababiligi, ari ONU  yabibategetse.Mu mwaka wakurikiyeho muri 1956, Perezida w’Inama Nkuru y’ubutegetsi bw’u Rwanda n’u Burundi, umubiligi Bwana  A. MAUS yasabye ko Abahutu bagira ababahagarariye muri iriya nama yayoboraga.

Ababiligi babinyujije mu madini bashinje Umwami Mutara III Rudahigwa ko ngo yavuze ko ‘Atabona uko amenya abari Abatutsi n’abari Abahutu’, ariko abivuga ari uburyo bwo kwigizayo icyo gitekerezo gusa.

Ibyo byatumye  A. Maus yandika ibaruwa taliki ya 25/04/1956 asezera muri iriya nama nkuru  y’ubutegetsi no ku buyozozi  bwayo , yemeza ko mu gihe Uwami Mutara III Rudahigwa yanga ko Abahutu bayigiramo ababahagarariye, ikibazo cy’amoko Hutu /Tutsi kizakomeza kuba ingorabahizi, we n’abamushyigikiye mu kwanga ko Abahutu bajya muri iyo nama nkuru  y’ubutegetsi bakazabyibaraho A. Maus atarimo.Ni ko byagenze.

Nyuma y’aho ibibazo byakomeje kuba ingorabahizi nk’uko A. Maus yari yabivuze akanabyandika mu 1956. Umwami Mutara III Rudahigwa bimaze kumurenga nibwo yateguye ibaruwa yo kurega igihugu cy’Ububiligi kubera amacakubili babibaga mu banyarwanda. Aha rero ngo byaje kuba bibi kuko yatumiwe mu nama i Bujumbura akihagera  baba baramwireje.

 

Abdou Nyampeta-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *