Sinatewe ipfunwe no kwambara Bekini

Umutoniwase Anastasie  ukubutse muri Philippines  wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth 2018,  nyuma yo kwiyerekana mu cyiciro cyo kwerekana ubwiza n’imiterere y’umubiri yambaye bikini.Avuga ko ntapfunwe bimuteye yari mukazi.

Igikorwa cyo kwiyerekana mu mwambaro wa Bikini cyabaye mu Kwakira 2018muri Philippines ahitwa Brisa Marina Beachfront Resort mu Mujyi wa Bataan.

Abakobwa bari mu itsinda ryiswe ‘Fire’ bo muri Argentine, Armenia, Australia, Bolivia, Curacao, Czech, Denmark, Repubulika y’Abadominikani, u Budage, u Bugereki, Honduras, Korea, Malaysia, Montenegro, Nepal, u Buholandi, Nigeria, Panama, Pologne, Romania, u Burusiya, Sierra Leone, Singapore, Afurika y’Epfo, Espagne, Suède, Thailand, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Venezuela; ni bo biyerekanye bahatanye na Umutoniwase.

Abakobwa begukanye imidari harimo uwo muri Repubulika y’Abadominikani wegukanye umudari wa Zahabu n’aho uwo muri na Venezuela yegukana umudali w’umuringa. Uwo mu Rwanda nta mudali n’umwe yigeze yegukana.

Related image

Uwo munsi ubwo yiyerekanaga yagaragaye mu mwambaro wa bikini ugizwe n’isutiya ndetse n’ikariso, byose byijimye bifite ibara ry’umukara yambaye inkweto ndende.

Icyiciro cyo kwerekana imiterere n’umubiri cyiswe ‘Preliminary Judging for Figure and Form’ kiri muri bitatu byibandwaho mu irushanwa rya Miss Earth.

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda ,Miss Anastasie aganira n’itangazamakuru yashimangiye k0 ntapfunwe byamuteye,ntambogamizi zihariye yahuye nazo ndetse ko hari byinshi yahungukiye.Ati”Irushanwa nagezeyo nkererewe ariko bitari cyane kuko hari amarushanwa 2 ntitabiriye.Ntambogamizi zihariye nahuye nazo n’izisanzwe nk’izo umukobwa wese ugeze mu gihugu kitari cye ahura nazo.So,kubijyanye n’umwambaro wa Bikini ntapfunwe byanteye kuko byari akazi kandi buri wese yarayambaye akarusho umuryango wanjye warabinyemereye ndumva rero ntakibazo binteye.Nungutse byinshi,inshuti,natembereye benshi ndetse nunguka ubumenyi.”

Uwase Hirwa Honorine ‘Igisabo’ umwaka ushize ubwo yitabiraga iri rushanwa yavugishije benshi yanga kwambara bikini ubugira kabiri.

Ingabire Habibah yiyerekanye yambaye bikini muri Miss Supranational 2017 (Amafoto)Kwambara Bikini nanone biheruka kuvugwa kuri Ingabire Habibah wari uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2017 wiyerekanye mu mwambaro wa bikini ukunze guteza impaka mu banyarwanda.

Umutoniwase Anastasie yambitswe ikamba rya Miss Earth Rwanda 2018, rimuhesha itike yo guhagararira igihugu cye mu irushwanwa mpuzamahanga rizabera muri Philippines mu kwezi gutaha.

Izina Umutoniwase ryavuzwe cyane muri Miss Rwanda 2018, ubwo ku munsi wo kwitabira umwiherero w’abahatanaga, mu gihe abandi bajyaga aho bahagurukira mu modoka zihenze, we yateze moto yamuvanye i Nyabugogo imugeza i Remera. Uyu mukobwa w’imyaka 18 uvuka mu karere ka Muhanga, yanegukanye ikamba rihabwa uwakunzwe na benshi, Miss Popularity 2018.

 

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *