Imishinga ya Miss Liliane irasorezwa mu Bushinwa,i Kigali azibukirwa kuki?

Kuwa Gatatu taliki 7 Ugushyingo 2018, Miss iradukunda Liliane arerekeza mu Bushinwa ho azamara ukwezi ahatanira  irushanwa ry’ubwiza ryo ku rwego rw’isi ryo muri  (Miss World 2017)  rizitabirwa na Banyampinga 130 baturutse hirya no hino ku isi.

Nk’uko byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru, Miss iradukunda asezera ku banyarwanda ndetse yibutsa ibikorwa asize akoze anasaba gukomeza gushyigikirwa,yizeje abanyarwanda kuzitwara neza ndetse kurusha uko abamubanjirije bitwaye.Ati”Kuba ngeze aha ni imbaraga n’amasengesho byaburi wese mu gihugu. Ndabizeza kuzitwara neza mu irushanwa noherejwemo kurusha uko abambanjirije babigenje.“Yashimiye itangazamakuru uko ryamufashije nanone ashimira abanyarwanda muri rusange.

Twibukiranye ibikorwa asize akoze mu gihe cy’umwaka ushize yambitswe ikamba.

Muri Gicurasi 2018. Nyampinga w’u Rwanda, Iradukunda Liliane yatangiriye imishinga ye mu Karere ka Rusizi ahereye ku gikorwa cyo gufasha abana bagize ikibazo cy’imirire mibi bo mu Murenge wa Nkombo.

Mu rugendo yakoreye i Rusizi, Miss Iradukunda Liliane yasuye abatuye ku Kirwa cya Nkombo anifatanya n’urubyiruko rw’aho mu gikorwa cyo kubakira umukecuru utishoboye wagorwaga no kubona aho akinga umusaya.

Miss Iradukunda yasuye abana barenga mirongo itatu bari bafite ikibazo cy’imirire mibi,muri bo yasanze umwe gusa ari we ukiri mu muhondo mu gihe abandi batangiye kugira umubiri mwiza.

Yabasigiye ubufasha burimo amata bazajya banywa mu buryo bwo kubongerera intungamubiri ndetse yemera kuzishyura ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye makumyabiri.

Miss Iradukunda Liliane yakomereje urugendo rwe mu Karere ka Musanze ahava yerekeza mu Ntara y’Uburengerazuba ku kirwa cya Iwawa ahagororerwa urubyiruko rwahoze ari inzererezi n’abafatiwe mu biyobyabwenge.

Muri Nyakanga 2018. Nyampinga w’u Rwanda, Iradukunda Liliane yatangije iserukiramuco ryihariye ku bukerarugendo bushingiye ku muco, ryamurikiwemo byinshi mu biranga ubuzima bw’Abanyarwanda. Iserukiramuco ‘Ubukerarugendo bushingiye ku muco’ ryabereye mu Karere ka Ngororero ku itariki ya 30 Kamena 2018 ku gitekerezo cyazanywe na Miss Iradukunda Liliane mu rugendo yatangiye rwo gukundisha abakiri bato umuco w’u Rwanda.

JPEG - 55.9 kb

Nyampinga Iradukunda Liliane yateguye iri serukiramuco afatanyije n’Ishuri rya ESECOM-Rucano risanzwe ryigisha ibyerekeye ubukerarugendo mu Ntara y’Uburengerazuba aho rifite icyicaro mu Karere ka Ngororero ahitwa Hindiro.

Iri serukiramuco ryitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko rwo mu bigo by’amashuri atandukanye bibarizwa mu Karere ka Ngororero, abayobozi b’akarere bari barangajwe imbere n’Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ngororero, Kuradusenge Janvier, abahagarariye inzego za Polisi n’ingabo mu karere n’abandi.

Urubyiruko rwitabiriye iri serukiramuco rwagiranye ibiganiro na Nyampinga Iradukunda Liliane runaboneraho umwanya wo kwigishwa ndetse no kwerekwa byinshi mu bikoresho bizwi cyane mu muco nyarwanda nk’imbehe, uruho, ibicuma, inanga, urusyo, inkoko, igisabo, umuheto, iningiri n’ibindi byinshi.

Mu Kwakira 2018.Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane  yakanguriye abakobwa mu karere ka Rubavu gutanga amakuru hakiri kare ku wahuye n’ihohoterwa no kwirinda guhishira uwabakoreye ihohoterwa kuko byangiza ubuzima bwabo.

Related image

Ubwo Miss Iradukunda yari mu karere ka Rubavu mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa rikabatera ibibazo byinshi bitandukanye yabasabye kumenya ko ubuzima bwabo buri mu biganza byabo abasaba kudahishira uwakoze ihohoterwa mu rwego rwo kurica burundu.

Miss Iradukunda yabijeje ubuvugizi mu gihe cyose babukeneye kugira ngo barusheho guhangana n’uwashaka kubashuka wese ndetse abasaba ko bajya bamwiyambaza igihe cyose babonye ari ngombwa.

Image result for Miss iradukunda Liliane

Nyuma y’ibikorwa bitandukanye,Miss iradukunda aramara ukwezi mu Bushinwa ari mu irushanwa Miss World rizatangira taliki 8 Ukuboza 2018. Tubibutse ko abakobwa bitabiriye iri rushanwa bahatana mu mpano zitandukanye kandi bagashyigikirwa n’abanyagiguhu  babinyujije kuri Twitter,Instagram n’ibindi.

Iryo muri 2016 ryabereye muri Amerika (USA). Ryitabiriwe n’abakobwa 117 babaye ba Nyampinga mu bihugu baturukamo. Muri uwo mwaka nibwo u Rwanda rwatangiye kwitabira iryo rushanwa.

JPEG - 136.3 kb
Miss Jolly Mutesi yitabiriye Miss World 2016

Kuva icyo gihe abategura Miss Rwanda batangaje ko uzajya yegukana ikamba rya Miss Rwanda azajya yitabira Miss World.

JPEG - 165.6 kb
Miss Iradukunda Elsa  niwe witeguye Miss World 2017

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *