Nyuma yo gushaka abandi bagore -Jay Polly,Uncle Austin,Amag The Black  abana n’abagore bataye babayeho bate?

Uko imyaka ihita indi igataha niko benshi mu bahanzi mu Rwanda batandukana n’abo bashakanye batitaye kubana babyaranye bagashaka abandi bagore. Nyuma yo gushaka abandi bagore -Jay Polly,Uncle Austin,Amag The Black  abana n’abagore bataye babayeho bate?

Nkuko itangazamakuru ribaho mu kwigisha no gukosora ku bw’iterambere ry’igihugu,iyi nshuro Celebzmagazine.com turibukiranya bamwe mu bahanzi bari bafite abagore ndetse babyaranye bakaza gutandukana twibaza uko abagore n’abana babayeho.

Uncle Austin ni umwe mu banyamakuru bakomeye akaba abikomatanya no kuririmba. Yashatse abagore inshuro 2 bose batandukana.

Muri 2006 yakoze ubukwe na Mbabazi Liliane banabyaranye umwana umwe w’umuhungu. Ntibaje gutindana kuko uyu mugabo yavugaga ko yarongoye ku gahato ndetse ngo yari ataruzuza imyaka yo gukora ubukwe. Muri 2010 yatangiye kwiruka kuri gatanya, aza kuyibona muri 2015.

Uncle Austin na Liliane Mbabazi bakoze ubukwe muri 2006

Muri 2015 yari afite undi mukunzi ndetse babanaga, dore ko ngo yari gushaka uko basezerana. Muri Gashyantare 2018 nibwo byatangiye kuvugwa ko Uncle Austin atakibana na Mwiza Joannah babyaranye umwana w’umukobwa. Nta byinshi yigeze ashaka kuvuga ku itandukana rya na Joannah ngo bizaba biri mu gitabo ateganya gushyira hanze.

Uncle Austin na Joannah wari umugore we wa kabiri 

5.Ama G The Black na Rosine

Umuraperi Ama G The Black yatangiye kubana na Rosine muri 2015 ariko ntabwo bari barasezeranye. Baje kubyarana umwana umwe w’umuhungu, ariko nyuma y’imyaka ibiri bahise batandukana. Ntabwo uyu musore yatinze kwishumbusha kuko yahise acyura Uwase Liliane baje gukora ubukwe mu Ukuboza 2017.

Image result for Ama G The Black na Rosine

Ama G The Black na Rosine urukundo rwabo rwabaye amateka 

6.Jay Polly na Nirere Afsa (Fify)

Jay Polly ni umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu myaka itanu ishize. Muri 2013 yabanye n’umukobwa wari uzwi nka Fify ndetse banabyarana umwana w’umuhungu. Nyuma y’imyaka ibiri baje gutandukana Jay Polly yishumbusha Sharifa wari uzwi mu mashusho y’indirimbo ya Urban Boys yitwa ‘Ancilla’.

Jay Polly na Sharifa nabo babyaye umwana umwe, gusa muri Kanama 2018 baje gushyamirana bararwana, umugore akuka amenyo, bituma uyu mugabo akatirwa igifungo cy’amezi atanu, ntarakirangiza.

Jay Polly yatandukanye na Fify babamze kubyarana umwana umwe 

Abavuzwe haruguru sibo gusa cyangwa kubibasira,ahubwo ni uko aribo babigaragaje abandi barabihishahisha.

Kuko tubikesha igitabo cy’amategeko Abantu n’umuryango mu Rwanda, Abana bagomba kugira uburenganzira, kandi barabufite, nko kurerwa, kuvuzwa, kwiga no kugira imibereho myiza, hamwe no kugira umutungo ; ni ukuvuga ko bafite “ubushobozi bwo kugira uburenganzira” Ariko kubera impamvu zimaze kugaragazwa, abana ntibashoboye kurengera uburenganzira bwabo nk’abantu bakuze ; ntibafite “ubushobozi bwo kurengera uburenganzira” bwabo.

Uburenganzira bw’abana burengerwa n’abantu bakuze babahagarariye cyangwa babavugira. Ubusanzwe, umwana ahagararirwa na Se, Nyina.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




One thought on “Nyuma yo gushaka abandi bagore -Jay Polly,Uncle Austin,Amag The Black  abana n’abagore bataye babayeho bate?

  1. Hagenimana philbert

    Ariko sinzi uko bmwe mubanyamkuru mwabaye?
    Nonese insanganyamatsiko watanze niyo wanditseho?
    Nonese utubwiye uko babayeho?
    Rudi shuleni kwa sababu haujajuwa kazi ambayo unaitiwa kuyifanya.
    Ntimukadupfunyikire amazi
    Kandi nshimira abanyamakuru baduha inkuru nziza zitomoye zitari nkiyi yawe.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *