Aba bahanzi mu Rwanda barengeye he?

Uko imyaka ihita indi igataha niko abahanzi bari bakunzwe mu Rwanda bagenda basezera bucece bikababaza abakunzi babo, dore ko bagenda badasezeye yewe hatazwi n’impamvu.

Umwaka wa 2017 wasize mu muziki nyarwanda ari ibyishimo gusa,ibi byemezwa ahanini dushingiye uburyo abahanzi nyarwanda bigaragaje mu bitaramo,indirimbo zikunzwe n’amakuru yabavuzweho.

Celebzmagazine.com ku mugoroba w’iki cyumweru dusoje mu biganiro n’abakunzi b’umuziki i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ,ho benshi bakunze kwita igicumbi cy’umuziki mu Rwanda. Bemeje ko muri rusange 2018 nanone byagenze neza  mu muziki ariko banenga abahanzi bari bakunzwe ngo umwaka wa 2018 usize basa nk’abasezeye bucece.

Urutonde rwagarutsweho

Image result for Umuhanzi King JamesKing James:Abenshi mwibuka ibigwi yagize birimo kwegukana PGGSS,gususurutsa ibitaramo bya Rwanda Day,kwamamaza Company z’itumanaho n’ibindi.Amakuru yemeza ko King James asigaye aririmba mu bukwe nabwo gake.

Image result for umuhanzi ChristopherChristopher,kuva yasezera muri Kina Music asa nk’uwacitse intege ntakigaragaraza nk’ubusanze biranagoye kumenya amakuru ye dore ko atigaragaza.

Butera Knowless;Abafana be bavuga ko nyuma yo gushyingirwa ngo bishobora kuba bimugora gufatanya inshingano umuziki n’urugo. Afite indirimbo nshya yitwa Yuda ariko izwi nabake.Knowless ntacyumvikana mu biganiro kuri radio na televiziyo cyane nkambere.

Related imageAime Bluestone: Uyu muhanzi abenshi mumyibuka hari amakuru avuga ko afashwa na Nizzo wo muri Urban boys ariko uko byaje guhagaragara ntumbaze.

Related imageDevis  D wamenyekanye mu ndirimbo Biryogo

Image result for umuhanzi YveryRugamba Yves uzwi cyane nka Yvery:Uyu musore mu gihe gito wakunzwe n’ingero yose ku bw’ijwi rye n’indirimbo z’urukundo,amakuru akomoka mu nshuti ze zahafi avuga ko yafashwaga n’itsinda ry’abanyamakuru nyuma bazagupfa amafaranga.

Related imageEdouce Soft Man :Nawe yakunzwe mu ndirimbo z’urukundo nka Urushinge n’izindi none asigaye akora mu kabari ndetse ashobora kuba ari n’umuyobozi.

Image result for Tonny UniqueTonny Unique:Abenshi mu mwibuka mu ndirimbo nyinshi ariko ahanini akunzwe cyane n’abagabo.Tonny asigaye akora mu bucuruzi akorera ikigo gicuruza imodoka.

Image result for Umuraper Green P

Green P: Umwaka wihiritse ntagakuru ke,kuva mukuru we The Ben yava i Kigali ntaragaragara.Hari amakuru avuga ko akurikiranwa n’umuryango we nyuma yo gukoresha ibiyobyabwenge bikaze. Aya siyo  mazina  gusa y’abahanzi bamaze umwaka batakigaragara kuko hari n’abandi nawe uzi.Igitangaje hari bahanzi bashya bigaragaje nka Social Mula,Yvan Buravan n’abandi.

Image result for Danny Nanone

Danny Nanone:Uyu mwaka ushize bivugwa ko ari kwiga umuziki mu ishuri ry’umuziki i Muhanga ariko irengero rye ntirizwi.

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NTWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *